Yashyizweho kuri 29 April, 2019 | 07:26

Nyarugenge: Gukorera mu masibo byagabanyije umubare w’abatagira ubwiherero

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, Umubare w’ingo zidafite ubwiherero wavuye kuri 397 ugera ku munani naho uw’izifite ubwiherero butuzuye uva ku bihumbi bitatu ugera kuri magana abiri . Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ahamya ko ubukangurambaga bukorerwa mu masibo bwazanye impinduka mu baturage, barushaho kumva no kugira ubushake mu bikorwa by’iterambere rya bo n’iry’umudugudu.

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyarugenge, hagaragaraga ikibazo cy’imiryango idafite ubwiherero igakoresha ubw’abaturanyi cyangwa ifite ubwiherero butujuje ibisabwa igateza ikibazo cyo gukwirakwiza umwanda. Abagize amasibo basanze ikibazo cyo kutagira ubwiherero kiri mu bibangamira isuku mu midugudu, basaba bagenzi ba bo kubwubaka, abadafite ubushobozi babaha umuganda. Kamirangiga Fabien, utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Nyagafunzo mu murenge wa Mageragere, ahamya ko amasibo yatumye abaturage bahangana n’ibibazo bafite. Kamirangiga, ati “ amasibo hano yakoze impinduka zigaragara. Isibo ireba ikibazo rusange abaturage bafite bakajya inama y’uburyo gikemukamo. Umuturage udafite ubwiherero kandi adafite ubushobozi, twakoze umuganda turabumucukurira, turabutinda , turabwubaka turabusakara. Ariko habayeho no kwigishanya bituma n’abari bafite ubwiherero budasakaye, bumva ko kugira ngo bube ubwiherero nyabwo bagomba kubusakara”.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2018, Itorero ry’igihugu rigejejwe ku rwego rw’umudugudu, abaturage bakorerwa ubukangurambaga mu masibo agizwe n’ingo 15, bagakangurirwa kwitabira gahunda za leta zigamije guteza imbere imibereho ya bo no guteza imbere aho batuye.

Umuyobozi w’akarere Ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, ahamya ko ikibazo cy’ubwiherero cyari gihangayikishije. Aragira, ati “n’ubwo turi mu mujyi twari dufite ikibazo cy’ubwiherero kandi gikabije. Ubu twavuye ku ngo 397 zidafite ubwiherero, ubu dusigaranye umunani. Habayemo kurwana ishyaka no kwanga kugawa; n’izo zisagaye kimwe n’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa, turakomeza kubakorera ubukangurambaga mu midugudu no mu masibo”.

Imidugudu yose y’akarere ka Nyarugenge ifite umuhigo w’isuku ishyira mu bikorwa muri gahunda yise “sukura umudugudu”. Intore z’abajyanama b’ubuzima na ba mutima w’urugo bakora ubukangurambaga bw’isuku babicishije mu nama y’isibo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge akomeza atangaza ko uretse gukemura ikibazo cy’ubwiherero n’icy’isuku nke muri gahunda bise “Sukura umudugudu”, itorero ry’Umudugudu rigaragaza impinduka mu bwitabire bwo kwishyura umusanzu w’irondo no gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano, mu kurwanya ihohoterwa, no mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Uwiringira Marie Jesée


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo