Yashyizweho kuri 26 July, 2016 | 07:35

Rwabusoro: Barinubira ko birukanwe aho bacururizaga nta ngurane

Abahoze bacururiza mu gasanteri kwa Rwabusoro bimuriwe mu isoko rishya barasaba ko bafashwa kubona ibibanza mu isoko rishya bubakiwe kuko bavuye imbokoboko aho bakoreraga. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bugaragaza ko aho ako gasanteri kari gaherereye hari mu gishanga ku buryo byateraga amazi kwinjira mu mazu yabo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abahakoreraga ubucuruzi basabwe kuhimuka, bakajya gukorera ruguru gatoya ahimuriwe isoko, hanamaze kubakwa amazu y’ubucuruzi makeya.

Ba nyir’amazu y’ubucuruzi ntibishimiye uyu mwanzuro bifuza guhabwa byibura ibibanza mu isantere nshyashya, n’amabati yo gusakara inzu bahubaka kuko ngo gufunga amazu yabo byabateye ubukene. Ignace Niyibizi ngo nyuma ya jenoside yasigaranye na mama we wari ushaje, bimukira i Busoro aje gucuruza. Avuga ko muri 2002 yagurishije amasambu bari basigaranye, agura inzu y’ubucuruzi aho. Ubu atuye muri Nyaruguru, ariko ubukene ngo ni bwose.”

Innocent Nshimiyimana, kimwe na bamwe muri bagenzi be, inzu yari yayiguze na Leta. Ati “Nayiguze muri cyamunara hashakwa inyishyu y’ib yangijwe muri jenoside. Kuki Leta itamfasha ari yo yangushije mu gihombo kirenga miliyoni eshanu?”
Abari bafite amazu y’ubucuruzi i Busoro, banababazwa n’uko muri 2014 basabwe kuyavugurura. Albert Gabiro ati “Nkimara gushyiramo amatajeri mashyashya, ni bwo haje urwandiko runsaba guhagarika ubucuruzi. Badufungishije amaduka tutagaruje ibyo twayatanzeho.”

Iki kibazo bakigaragarije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yabagendereraga tariki 20/7/2016. Babwiwe ko abatishoboye bo bazashakirwa ubufasha. Ibi na byo ntibyabashimishije kuko ngo ku bagera kuri 63 birukanwe muri iriya santere, abatishoboye batarenga 10 kandi bo ntibacuruzaga.
Elisabeth Uwamariya ngo wari uhafite imiryango 14 yo gucururizamo agira ati “barimo baravuga ngo ntibazaduha ibibanza, nyamara aha hepfo, abafite imashini zisya babahaye iby’ubuntu nta n’ibibanza bagiraga i Busoro. Twe nta n’ubushobozi bwo kwigurira imashini tugifite.”

Hari abagituye i Busoro kuko ngo nta bushobozi bwo gucumbika, nyamara amashanyarazi yarahakuwe. Ibi byarabababaje kuko bari bayizaniye buri wese atanze 160.000.

Sehene Ruvugiro Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo