Yashyizweho kuri 29 August, 2016 | 14:12

Rweru: ihagarikwa ry’ubuhahirane n’abarundi rifite ingaruka ku isoko

Hashize igihe gito, u Burundi bufashe icyemezo cyo gukumira ubuhahirane n’u Rwanda ku buryo nta bicuruzwa biza cyangwa biva mu Rwanda. Ubu mu isoko rya Batima muri Rweru, ku mupaka n’u Burundi bararira ayo kwarika. Amatungo Abarundi bazanaga yabaye ingume, ariko n’ubwinshi bwabo bwatumaga Rweru ibona abakiliya kugera no mu tubari.

Ni ku wa kane ku gasusuruko, ku biro by’umurenge wa Rweru ho mu karere ka Bugesera. Nyamara mu isoko rya Batima riri imbere y’ibyo biro ho harakonje pe! Isazi iraguruka ukayumva nk’aho ari mu rusengero. Abadandaje imyaka nk’amaseri y’ibitoki, ibijumba, imyumbati, n’ibindi, ab’imyenda n’ubundi buconsho, bose bateze amaso abinjira. Nyamara ngo babaye ingume! Nk’uko bivugwa na Mariya Mukamwiza, umucuruzi w’ibitoki waguriwe n’umukiriya umwe kuva mu gitondo. Agira ati “ku busanzwe, n’iyo atari ku munsi w’isoko, abarundi bajyaga batugurira. None byarivanze!”

Hirya gato, uvuga ko yitwa Habiyakare we ararira ayo kwarika. Ifu y’imyumbati, ari yo bugari, abakiriya bayo ngo bari abarundi cyane cyane. None afite ubwoba bw’igihombo, dore ko ngo yari yararanguye imyumbati myinshi.

Hakuno barataka imbuto n’akaboga

Usibye kuri Batima, no mu nkengero za Rweru ndetse n’i Kigali, ingaruka z’ihagarikwa ry’ubuhahirane zabagezeho. Byari bimenyerewe ko Abarundi bashora mu isoko rya Batima imbuto nyinshi zirimo inanasi, imyembe, indimu,…amatungo ahendutse nk’inkoko, ihene n’intama, abarangura bajyanaga hirya no hino harimo n’i Kigali.

“Inkoko y’isake twaguraga ibihumbi 3, ubu ntiwayibona udatanze bitanu cyangwa bitandatu, iyo ugize Imana ukayibona!”. Tomasi uvuga ibi, akora mu kabari, ku busanzwe akaba ngo yaranguriraga abarundi akunguka make ku bakererewe kurangura. Hino gato ku ahitwa Gahembe, hazwi ku kuba isibaniro ry’abanyakigali ku kaboga k’ihene, na ho ingaruka zabagezeho. Umwe mu bashinzwe agira ati “impinduka zarabaye pe! Gusa twanze guhindura ibiciro ngo tudakanga abakiriya bacu, kandi wenda ikibazo gishobora kurangira vuba”. Aha kimwe n’ahitwa kwa Shukuru, hagati ya Mbyo na Mayange, inkoko baranguraga ibihumbi 3 yiyongereyeho nka bibiri, naho ihene yari isanzwe ari cumi na bitanu (15.000) ngo igeze kuri 20.000.

Muri Kigali ho, ikibazo kiragararira ku mishito ya borosheti iza yambaye ubusa, ibyo abanyarwenya bita amashapule. Nyuma y’uko, muri kamwe mu tubari turi ahitwa Cosmos i Nyamirambo umukiriya yitotombeye ingano y’inyama mucoma amuhaye, nyir’akabari yagize ati”mbere yo kuvuga, nyarukira kuri Batima urebe uko ihene isigaye ikosha! Aho kuzamura igiciro, twahisemo kugabanya inyama”.
Hepfo y’aho gato mu Biryogo, uwitwa Mwamina ucuruza imbuto afitanye ibibazo n’abakiriya be. Kubera ibiciro byazamutse adateguje. Umugabo uje kugura imyembe we bamubwiye amafaranga 1000 ku mwembe umwe biramurenga agira ati “nta soni? Jyana, mujye mureka guteka imitwe!”.

Kuri Batima n’utubari turataka!

Ku munsi w’isoko rirema ku wa kabiri no ku wa gatanu, utubari ducuruza ibigage n’urwagwa ngo tuba tuduhira kuva mu gitondo, kugera ku gicamunsi. Kubera ubusabane bw’abagurishije imyaka cyangwa amatungo bo hakurya n’abo hakuno. None ubu ngo birahwekereye. Mu kabari acururizamo byeri n’utuyoga dupfundikiye tuva mu bitoki, Kalisa Modeste na we ngo impinduka zamugezeho.
“Bamaraga kugurisha, nanjye nkabona ayanjye, simbure nibura abantu 100 binjira hano. None reba akabari kambaye ubusa”. Nta n’inyoni itamba! Asobanura ko ku busanzwe ataburaga nibura inyungu y’ibihumbi 10. Yemeza ko iyo umupaka ukoreshwa neza, abantu bambuka neza, cyane cyane ko abenshi mu barundi gahunda zabo bazikoreraga hakuno.

Izi ngaruka ziravugwa mu Rwanda, mu gihe hari n’amakuru yemeza ko guhagarika ubuhahirane byateje Abarundi igihombo kinini. Dore ko ngo hari abari barashoye amafaranga menshi kugira ngo bahaze isoko ry’imbuto mu Rwanda.Uretse gufunga ubuhahirane bw’ibiribwa, mu minsi ishize u Burundi bwari bwanafashe umwanzuro wo gukumira n’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byambuka umupaka warwo n’u Rwanda.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo