Yashyizweho kuri 25 May, 2016 | 08:36

U Rwanda rurashimwa ko rwatangije uruganda rukora mudasobwa

U Rwanda rurashimirwa kuba rwaratangije uruganda ruteranya mudasobwa rukaba urwa mbere ku mugabane w’Afurika. Nubwo hari abanenga urwo ruganda ko ruziteranya rutazikora, abahanga bo bavuga ko mu isi y’ubu ntawe ukora byose, umwe akora bimwe akabishyikiriza undi nawe akabyuzuza...Ngo afurika nayo igomba gufata icyo cyitegererezo.

Abayobozi banyuranye bo mu bihugu by’Afrika bateraniye mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank) ibera i Lusaka muri Zambia barashima u Rwanda cyane kuba rwatangije uruganda rukora mudasobwa. Bwana Hamadou Touré, ukuriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’itumanaho, (Chairperson of the International Telecommunications Union), yavuze ko uru ruganda rwa mbere muri Africa yose rutanga ikizere ko Africa ishobora kuzajya ibona ibikoresho by’ikoranabuhanga bikorewe ku mugabane w’Africa.

Uru ruganda, African Smart Investiment Distributor, ruteganyijwe ko ruzajya rukora mudasobwa miliyoni ku mwaka. Icyakora ngo ugereranyije na mudasobwa zikenewe ku mugabane w’Africa, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, asanga uwo mubare ari agatonyanga mu nyanja.

Bwana Hamadou Touré, yamaganye abanenga ko urwo ruganda rutazaba ari umwimerere kuko ruzakora akazi ko guteranya ibyuma byakorewe ahandi. Ati “mu isi tugezemo nta kintu kigikorerwa hamwe. Ubu igice kimwe gikorerwa mu ruganda rumwe ikindi ahandi, hakaba ababiteranya. Uruganda rwo mu Rwanda rero rwihaye inshingano yo guteranya ibyakorewe ahantu hatandukanye”.
Uyu muyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’itumanaho, ITU, yibukije ko n’imodoka zikomeye zidakorerwa mu ruganda rumwe. Ati” muzarebe inganda zikomeye z’imodoka si zo zikora amapine, cyangwa ibirahure byazo”.
Bwana Hamadou Touré yahamagariye abayobozi b’Africa gutinyuka bagashora imari mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko byafasha gukemura ibibazo by’iterambere ry’abaturage bashinzwe.

Mudasobwa zikorwa n’uruganda African Smart Investiment, iri guhabwa abanyeshuri bo muri kaminuza binyuze muri BK,izindi zigahabwa abarimu binyuze muri Umwalimu SACCO. Abakozi barwo bavuga ko bafite stock ya mudasobwa zisaga ibihumbi 30, rukaba rukomeza guteranya izindi.

M’Ugushyingo 2015 Francois Karenzi, umuyobozi muri ASI-D yatangaje ko mudasobwa zigera ku bihumbi 150 ari zo zari zitegerejwe gushyirwa ku isoko, ndetse icyo gihe yemeje uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora mudasobwa ibihumbi 60 ku kwezi nk’uko urubuga www.makuruki.rw rubitangaza. Izi mudasobwa zikorwa ku bufatanye bwa sosiyete ya Positivo yo mu gihugu cya Brazil ndetse na sosiyete ya BGH ikomoka mu gihugu cya Argentine, zose zikaba zimenyerewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

TwizeyimanaAlbert Baudouin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo