Yashyizweho kuri 22 February, 2017 | 07:37

U Rwanda ruzajya rutanga miliyari imwe n’igice y’umusanzu witiriwe Kaberuka

Ku wa 21/02/2016 abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro ku bitumizwa mu mahanga.Amafaranga asaga miliyari imwe n’igice niyo u Rwanda ruzajya rukusanya buri mwaka nk’umusanzu wo gutera inkunga ibikorwa by’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete kuri uyu mugoroba asobanurira uyu mushinga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ni amahoro angana na 0,2% by’amahoro ava kubitumizwa mu mahanga bisanzwe bisoreshwa mu gihe byinjira mu Rwanda.

Aya mahoro ngo azajya akusanywa n’ikigo cy’igihugu cy’misoro n’amahoro (RRA) nk’ibisanzwe, gusa aya 0,2% ngo ntazajya yinjizwa mu isanduku ya Leta, ahubwo azajya ashyirwa kuri Konti iri muri Banki y’igihugu (BNR), maze Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nusaba umusanzu igihugu kigomba gutanga BNR ihite iyohereza.

Nk’uko urubuga www.umuseke.rw rubitangaza, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete asobanurira uyu mushinga Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yababwiye ko nihajya hakusanywa amahoro menshi arenga ayo igihugu kigomba gutanga mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, arengaho azajya ajya mu isanduka y’igihugu.
Uyu musoro ungana na 0,2% uzajya uva ku bintu bitumizwa hanze bisanzwe biri mu itegeko ko iyo byinjiye bisoreshwa.

Minisitiri Gatete yavuze ku mwaka u Rwanda ruzajya rukusanya byibura amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’igice kandi ngo aya aba ahagije kugira ngo u Rwanda rutange umusanzu warwo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yasabye ko uyu mushinga wakwihutisha kugira ngo umwaka uzarangire u Rwanda rwaramaze kubona amafaranga yo gutanga muri uriya muryango w’ibihugu.
Ishingiro ry’uyu mushinga ryemejwe n’abadepite 60, ntawaryanze, ntawifashe, ariko habonetse imfabusa eshanu.

Uyu mugambi wo kwaka buri gihugu kinyamuryango byibura 0,2% by’amahoro cyinjiza kubyo cyinjiza bivuye mu mahanga bisoreshwa, watanzwe n’Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka nk’imwe mu nzira yatuma umuryango wa Afrika yunze Ubumwe ubasha kwigira. Wasoma inkuru ya Pax ivuga ku byerekeye uyu musanzu witiriwe Kaberuka: http://paxpress.rw/amakuru/article/menya-iby-umusoro-witiriwe-kaberuka

Pax Press


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo