Yashyizweho kuri 18 May, 2016 | 09:14

Ubushakashatsi/RGB: Abaturage baranenga serivisi bahabwa mu bworozi

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), bamwe mu baturage bagaragaje ko batishimiye zimwe muri serivisi bahabwa mu bworozi, mu gihe ari umwe mu myuga ibafatiye runini mu mibereho yabo.

Muri serivisi zakozweho ubushakashatsi harimo iza veterineri, isoko ry’amata, gutera intanga, ubuvuzi bw’amatungo, kubona inguzanyo ku mabanki n’ibigo by’imari iciriritse ku borozi, ndetse na serivisi z’ubukangurambaga n’ubujyanama mu bworozi.

Muri rusange, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi z’ubworozi ku gipimo cya 58%. Abaturage babajijwe bavuze ko bishimiye serivisi bahabwa zirebana n’ubuvuzi bw’amatungo ku kigero cya 74.4%, ndetse na serivizi bahabwa na veterineri ku gipimo cya 72.1%. Gusa hari abagaragaje ko banenga zimwe muri serivisi bahabwa z’ubworozi, zirimo isoko ry’amata banenga ku kigero cya 43.3%, gutera intanga ku kigero cya 27%, no kubona inguzanyo z’ubworozi mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse ku kigero cya 26.3%.

Amata akomeje gupfa ubusa

Muri ubu bushakashatsi, abaturage babajijwe bo mu turere 3 two mu ntara y’Amajyepfo (Kamonyi, Nyanza na Huye) ni bo bonyine bagaragaje ko bishimiye isoko ry’amata ku kigero kiri hejuru ya 75%. Mu turere turindwi (Burera, Gicumbi, Rulindo, Ruhango, Rwamagana, Kicukiro na Nyarugenge), abaturage bagaragaje ko bishimiye isoko ry’amata mu gipimo cyo munsi ya 75%. Mu turere 4 (Nyamasheke, Rusizi, Nyaagabe na Ngororero) bo bagaragaje ko bishimiye umusaruro w’isoko ku gipimo cyo munsi ya 25%.

Iyi mibare iragaragaza ko hakiri intambwe ikwiye guterwa mu gushyigikira aborozi, kuko uru ari rumwe mu nzego zitunze benshi mu baturage.Mu biganiro byo mu matsinda no mu gikorwa cyo gusangira n’inzego z’ibanze ibyavuye mu bushakashatsi, abaturage n’abayobozi basanze hari ibikwiye kwitabwaho cyane kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi birusheho gutera imbere.

Muri byo harimo kunoza itangwa ry’amafumbire n’inyongeramusaruro, gushyiraho gahunda ihamye yo guhangna n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibiza, gushyira imbaraga mu gushakira abaturage ibigega bihagije byo guhunika umusaruro, gushyira imbaraga mu gushakira abaturage isoko ry’umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kunoza serivisi za veterineri na goronome.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733. Habajijwe abakuru b’ingo cyangwa abandi baba mu rugo bafite hejuru y’imyaka 18, nyuma hakorwa ibiganiro mu matsinda y’abagize JADF (Abafatanyabikorwa mu iterambere) n’abakuru ba serivisi zikorerwaho ubushakashatsi hagamijwe kurebera hamwe uko ibitanoze byanozwa.

Safi Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo