Yashyizweho kuri 27 March, 2018 | 07:11

Amajyaruguru: Gutinya ibihano byagabanyije ikoreshwa rya Kanyanga

Igihano cy’igifungo gihabwa abafatanywe Kanyanga cyatumye bamwe mu baturage b’uturere twa Burera na Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru batinya gukomeza kuyinywa no kuyicuruza.

Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500frw kugeza kuri miliyoni 5frw; ku muntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranije n’amategeko. Naho ubinywa we ahanisha igifungo kuva ku mwaka kugeza kuri itatu, n’ihazabu ya ibihumbi 500frw kugeza kuri Miliyoni eshanu.

Bakesigakye Syliver, umusaza w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, ahamya ko ibyo bihano byateye abaturage kuzibukira kunywa kanyanga no kuyicuruza kuko batinya gufungwa. Ati “abantu batinye gufungwa imyaka irindwi none barabiretse. Bajyaga kubizana bakabafata ariko bamaze kubacogoje”. Uyu musaza wemera ko nawe yanywaga Kanyanga ariko akaba yarayiretse, avuga ko kuyireka byahinduye imibereho n’iterambere ry’umuryango we kuko muri icyo gihe yayinywaga atagiraga icyo akora mu rugo.
Aragira, ati “mbere nirirwaga ku kabari ninywera sinite ku nka yanjye n’umugore agahinga wenyine. Ubu nsigaye mpinga nkita no ku matungo ku buryo urugo rwanjye ntacyo rubuze”.

Munyaneza Ildephonse, utuye mu kagari ka Bungwe, mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, we ashima gahunda ya Leta yo guca ikiyobyabwenge cya Kanyanga, kuko cyari kimaze kwica ubuzima bw’abakinywaga. Ati “uwayinywaga yari amaze kuba Kazizi (agasimba kaba ahantu hari impumuro y’inzoga) yarataye ubwenge, akora ibikorwa by’urugomo byo kwiyenza gusa”.

Abaturage bishimira impinduka zigaragara mu rwego rw’umutekano kuko mbere abinjiza kanyanga bitwa “Abarembetsi”, bitwazaga intwaro za gakondo bagahohotera abantu mu nzira. Bakesigakye, ati “uzi ijoro ry’abarembetsi bitwaje ibyuma n’inkoni, biteguye gukubita uwashaka kubakumira!”
Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe wihariye wo kurwanya ibiyobyabwenge. Ukorera cyane mu mirenge yegereye umupaka no mu nzira zizwiho kunyuramo ibiyobyabwenge kandi byatanze umusaruro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, atangaza ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze hafashwe abacuruza kanyanga benshi, ndetse n’ibiyobyabwenge byinshi bikaba byaramenywe.

Ibiyobyabwenge bituruka muri Uganda birimo Kanyanga, Chief Waragi, Blue Sky, Simba Waragi, Coffee sprit, Host waragi, African Gin.

Uturere twa Burera na Gicumbi ni two turimo inzira z’abatwara ibiyobyabwenge, ngo mu ngamba zafashwe hakaba harimo n’ubukangurambaga bunyuze mu matsinda y’abaturage yo kurwanya kanyanga (Clubs anti-Kanyanga). Habumuremyi Evariste, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Ati “Kubirwanya ni urugamba rukomeza. Dufite ingamba zo gukora ubukangurambaga twifashishije abaturage b’inyangamugayo bari muri Clubs Anti-Kanyanga”, basobanurira bagenzi b abo ububi bwa kanyanga.

Kuva muri Kanama 2017, mu tuere twa Burera na Gicumbi hafiwe litiro zisaga 38 za Kanyanga n’ udupaki twa Chief Waragi 3377. Amakuru ku biyobyabwenge byinjijwe mu gihugu, atangwa n’abaturage biyemeje kubirwanya.
Uwiringira Marie Josée


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo