Yashyizweho kuri 8 November, 2016 | 15:07

Bamwe mu bahembwe barashima Pax Press mu kubaka ubunyamwuga mu itangazamakuru

Ku munsi nyafurika w’itangazamakuru kuwa 7/11/2016, I Kigali hahembwe abanyamakuru bakoze inkuru zanyuze mu irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ishyirahamwe ry’abanyamakuruku nkunga ya UNDP mu mwaka wa 2015-2016. Bamwe mu bahembwe bakorana na Pax Press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro.

Ibyishimo, amajwi avuga atangaza umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru ko aricyo gitsinze, abandi hirya bavuguruza bati oya ni runaka, bigasaba uyoboye ibirori kwibutsa ko ubu havugwa abatsinze ko umwanya wo gutora warangiye, nibyo byaranze ibirori byo guhemba abanyamakuru bakoze inkuru zanyuze mu irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ishyirahamwe ry’abanyamakuru, ku nkunga ya UNDP mu mwaka wa 2015-2016, bikaba bibaye ku nshuro ya kane.
Umunyamakuru wa RBA, Akimana Latifah, umaze imyaka irenga icumi mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu babonye ibihembo. Avuga ko igihembo yahawe agikesha umuhate mbere na mbere ashyira mu kazi ke.

Hirya y’ibyo hiyongeraho kugira ubumenyi buhagije buva mu mahugurwa. N’ibinezaneza byinshi hari aho yibuka akomora ubumenyi bumufasha buri munsi. Ati “ubumenyi dukura mu ishuri ni ngombwa cyane, ariko ubumenyi nahawe na Pax Press bwatumye ndushaho kwiyibutsa ibyo nize ari nako mbihuza n’ibyo mbona mu kazi umunsi ku munsi”. Kuri we ni ngombwa ko umuntu ahora yiga kandi akigira no kubo arusha ubunararibonye mu kazi. Yungamo ati “Pax Press yankuyemo ikintu cyo kumva ko nageze aho njya, ahubwo inshyiramo ikintu cyo kumva ko hari ibyo ntaramenya”.

Karegeya Jean Baptiste wahembewe inkuru nziza icukumbuye nawe avuga ko ubumenyi n’ubushobozi yakuye muri Pax Press ari byo byatumye yegukana igihembo. N’akanyamuneza ku maso agira ati “nkora iyi nkuru, umwanditsi mukuru muri Pax Press twayiganiriyeho cyane. Yarambwiraga ati niba utazanye ibi inkuru uyihorere nta kikwirukansa. Ni nako kandi twakoraga ubugororangingo bw’amagambo yo gukoresha. Bityo inkuru isohoka imeze neza idafite uwo isesereza n’ubwo hari abanteraga ubwoba ko ishobora kuntera ibibazo”. Uyu akomeza ahamya ko ibi byiyongeraho ko itangazamakuru ryose azi yarimenye aho atangiye gukoranira na Pax Press dore ko we no mu ishuri atari ryo yize kandi ko yinjiye mu itangazamakuru ashaje.

Kwihugura bihoraho bihindura n’abiyizeraga mu ishuri. Nubwo uyu atahembwe kuko atashyize inkuru ze mu ipiganwa avuga ko nawe yakoranye na Pax Press, aje kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru, ubwo yabonaga uburyo ikora. Yayigereranyije n’ishuri. Yagize ati “ubundi mu ishuri niyizeraga nk’umuhanga ariko ubuhanga bwo mu ishuri butandukanye n’ibyo umuntu ahura nabyo mu kazi. Mu mahugurwa make nitabiriye nabonyemo ibyo nize imyaka irenga itatu mu ishuri”.

Nta nkuru itatangazwa ikibazo kiba uko itangazwa

Mu mahugurwa yose Pax Press itegura ku nsanganyamatsiko zitandukanye, hafatwa umwanya wo kwibutsa amahame agenga umwuga w’itangazamakuru muri rusange ariko hagashimangirwa amahame agenga Pax Press by’umwihariko.
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana kuri we ngo amahugurwa n’amahame ngenderwaho ya Pax Press atuma abanyamakuru bakorana nayo, babasha gutangaza inkuru zabanje kwitonderwa kandi zigakorerwa ubugororangingo ku buryo zitagira uwo zihungabanya. Mu mahugurwa ku butabera baherutse gukorera i Musanze, yagize ati “inkuru yose ishobora gutangazwa ariko iyo umunyamakuru ayitangaje aca abantu intege, ashotorana cyangwa ashinja nta kabuza agirana ibibazo n’abantu”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, unafite itangazamakuru mu nshingano ze Francis Kaboneka nawe yabyibukije abanyamakuru mu butumwa yabageneye kuri uwo munsi. Yagize ati “abanyamakuru ntitubabuza kunenga aho bitagenda neza ahubwo twazabagayira ko batabikora. Gusa uburyo mubivugamo bugomba kwitonderwa kuko hashobora kubangamirwa inyungu rusange bikaba byagaruka ku munyamakuru”.
Pax Press ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta, ugamije guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga, iha abanyamakuru bakorana nayo baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye ubufasha mu kugera ku nkuru no kuzitangaza ku buryo bunoze. Itanga amahugurwa ku banyamakuru ku buryo buhoraho ku ngingo zitandukanye.

Abanyamakuru bemeye gukorana na Pax Press biyemeza gukurikiza amahame rusange y’umwuga w’itangazamakuru ariko bakongeraho n’ayayo ari yo: Informer sans décourager (Gutangaza inkuru zitarimo urucantege); dénoncer sans condamner (Kuvuga udashinja); montrer sans choquer (Gutangaza inkuru zidakura umutima) na dire sans nuire (Gutangaza inkuru zidasebanya).
Abanyamakuru bakorana na Pax Press babonye ibihembo ni Malachie Hakizimana wo muri Kigali Today, Akimana Latifah wo muri RBA, Karegeya Jean Baptiste wa Pax Press na Celestin Ntawuyirushamaboko wa TV1 na Radio 1.

Musonera Sosthѐne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo