Yashyizweho kuri 29 July, 2016 | 08:04

Barasaba ko ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryakurwa mu gitabo cy’amategeko ahana

Abanyamategeko mu Rwanda bavuga ko ingingo igena gufunga umuntu by’agateganyo yakurwa mu gitabo cy’mategeko ahana kuko ibyo igena bibangamiye ukekwaho icyaha. Ibi barabivuga mu gihe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo kuvugururwa.

Abanyamategeko bo mu Rwanda, basanga kuba umuntu amara igihe kinini afunzwe by’agateganyo ari icyuho ku mategeko y’u Rwanda. Kuri bamwe ngo itegeko rikoze ku buryo butanoze mu gihe abandi ahubwo basanga iyo ngingo ikwiye no kuva mu itegeko aho kugira ngo igume uko iri.

Ingingo iteje impagarara ni iy’122 y’amategeko ahana y’u Rwanda. Ivuga ko umuntu ukurikiranwe, ashobora gufungwa by’agateganyo igihe kingana n’igihano yahabwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranweho. Ni ukuvuga ko umuntu niba akurikiranweho icyaha gishobora guhanishwa imyaka 20, ashobora gufungwa by’agateganyo imyaka 20, igihe cyose ubushinjacyaha bugishakisha ibimenyetso.

Kuri Dr Evode Kayitana umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, avuga ko komisiyo ishinzwe ivugurura ry’amategeko ikwiye kureba uburyo iyi ngingo yavugururwa. Agira ati “ibi bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Ushobora kumara imyaka ingana ityo muri gereza nyamara ukazaba umwere kandi ntungire n’indishyi uhabwa y’igihe umaze ufunzwe” Akomeza ahamya ko ibi bibangamiye ubutabera butangwa mu Rwanda.

Abanyarwanda bamwe ntibasobanukiwe ko ibi bitanyuranyije n’itegeko. Kalisa utuye mu murenge wa Kimironko, avuga ko yibaza ukuntu umuntu afungwa by’agateganyo igihe kigeze ku mwaka. Agira ati “ni gake wumva ko umuntu yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, ngo muri iyo minsi abe yatangiye kuburanishwa. Njye mbona hashira n’imyaka, rwose birengagiza amategeko nkana” Iyi minsi 30 ni yo iteganywa n’itegeko ko umuntu akatirwa, cyakora ngo iyo ibimenyetso bitaraboneka irongerwa, ibyo abadasobanukiwe n’itegeko bavuga ko ari ukunyuranya naryo.

Me Valery Gakunzi, avuga ko we iyi ngingo asanga ikwiye kuvanwa mu itegeko kuko ntacyo imaze uretse kubangamira uburenganzira bw’ukurikiranwe. Cyakora ukurikije uko amategeko ateganya ngo abanyamategeko bakwiye kujya birengagiza ingingo zimwe na zimwe, bagakoresha izindi nk’aho itegeko rivuga ko gufunga umuntu ari icyemezo cyafatwa nyuma y’ibindi byose.

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo