Yashyizweho kuri 3 October, 2016 | 09:15

Busigngye : Imiryango itari iya Leta ifite uburenganzira bwo kubona cyangwa kutabona kimwe ibintu na Leta

Minisitiri w’ ubutabera akaba Johnston Busingye arasaba imiryango ya sosiyete sivile kujya itanga raporo zigaragaza isura nyayo y’ u Rwanda igihe hagenzurwa uburyo igihugu cyashyize mu ngiro ry’ imyanzuro y’ umuryango w’ abibumbye ku isuzuma mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu. Iyi miryango ariko nayo igaragaza ko ifite inshingano yo guhwitura Leta ku nyungu z’umuturage.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rukorerwa isuzuma kuva mu mwaka wa 2011.Mu Ugushyingo 2015 u Rwanda rwongeye gukorerwa isuzumwa , ruhabwa imyanzuro cyangwa ibyifuzonama 83. Muri yo mirongo itanu yaremewe ,makumyabiri n’ ibiri bigaragara ko iri mu nzira ishyirwa mubikorwa naho cumi n’ umwe yatewe utwasi n’u Rwanda .

Damas Mutagomwa ushinzwe uburenganzira bwa muntu na raporo mpuzamahanga muri Minisiteri y’ ubutabera asobanura ko kuba hari imyanzuro imwe n’ imwe iterwa utwatsi , biterwa n’ impamvu zitandukanye ,zirimo kuba itari muri gahunda zihutirwa z’ igihugu, kuba na none bitajyanye n’ubuzima ndetse n’ umuco by’ igihugu cyangwa se ubushobozi bwo kuba byashyirwa mu bikorwa.

Kuri ubu imiryango ya sosiyete sivile yibumbuye mu ihuriro rishinzwe gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry’ imyanzuro y’ umuryango w’ abibumbye ku isuzuma mpuzamhanga ku iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu (UPR ) iri mu gikorwa cyo kureba uko yatangira kumenyekanisha iyo myanzuro no kugenzura niba ibyo u Rwanda rwiyemeje bishyirwa mu bikorwa.

Ubusanzwe nyuma y’ imyaka ine n’ igice buri gihugu gitanga raporo yacyo y’ uburyo iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa .Ariko imiryango itari iya Leta ikorera imbere mu gihugu ndetse n’ izindi nzego zitandukanye nk’ imiryango mpuzamahanga nazo zigatanga Raporo y ‘ uburyo byabonye ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.

Kuzuzanya si ukubona buri gihe ibintu mu buryo bumwe

Minisitiri w ‘ ubutabera avuga ko hari imiryango ya sosiyete sivile itanga raporo zitagaragaza isura nyayo y’ igihugu .Agira ati « hari imiryango ivuga ko Leta iyishyiraho igitutu igihe itanze raporo ku ngingo zimwe na zimwe zitavuga kimwe n’ ibyo Leta ishaka. »Busingye akomeza avuga ko ibyo atari byo kuko imiryango itari iya Leta ifite uburenganzira bwo kubona kimwe cyangwa kutabona kimwe ibintu na Leta ariko ikigamijwe ari ukugaragaza neza uko igihugu gihagaze. Kuba u Rwanda rwaremeye kugenzurwa ari ubushake bw’ igihugu kandi bikaba biri mu nyungu z’ abenegihugu mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu .Ati « ndabizi ko tutari shyashya ariko ndizera ko twese nidutahiriza umugozi umwe tuzarushaho guteza imbere abaturage bacu. »

Nubwo Minisitiri Busingye aterura ngo agaragaze ibyo batumvikanyeho n’imiryango itari iya leta muri rapport ya mbere yatanzwe ,atanga ingero z’ibintu bimwe na bimwe usanga bavuga ko bitagezweho ku rugero runaka nyamara birengagije kugaragaza aho igihugu cyahereye n’ intera kigezeho .Ati « nko ku mashyaka ya politiki hari ababona ko ari make ariko se ni make ugereranije n’ iki ? »Ashimangira ko nubwo hari abavuga ko mu Rwanda ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ari buke kubera amashyaka ya politiki nayo ari make ariko akagaragaza ko hari ibihugu bimaze imyaka n’ imyaniko bivuga ko biri muri demokarasi nyamara bitarenza amashyaka ya politiki abiri.

Sosiyete sivile si iyo kureberera ibikorwa

Kuri Andrew Kananga ukuriye ihuriro ry’ imiryango ya sosiyete sivile ikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya UPR avuga ko batirengagiza uburyo igihugu kibayeho , ariko ko rimwe na rimwe habaho kutumvikana ku ngingo runaka .Agira ati « ntitwirengagiza ko turi abanyarwanda kandi tuzi ubuzima bw’ igihugu ariko rimwe na rimwe hari aho tuba tudahuza na raporo y’ inzego za Leta ».Kananga yongeraho ko sosiyete sivile itabereyeho guhangana n’ imirongo migari ya Leta ariko kandi ntabwo abagenzura bagendera kuri raporo ya za leta gusa natwe nka sosiyete sivile tugomba gushyiraho akacu .

Muri iki cyiciro cya kabiri cy’ igenzura u Rwanda rwahawe imyanzuro ikubiye mu bice bine by’ ingenzi birimo uburyo bwo kugera ku butabera bwuzuye (access to justice ) , uburenganzira ku mibereho myiza y’abaturage (social and econimic rights ) guteza imbere uburinganire n’ ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse n’ uburenganzira bw’ umwana (Gender Equality and rights of women and chidren ) ndetse n’ uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo (Freedom of expression ).

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo