Yashyizweho kuri 13 August, 2018 | 10:19

Gahengeri :Ntibasobanukiwe n’inshingano z’ abadepite

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahengeri, akarere ka Rwamagana, bavuga ko bimwe mu byo bakesha abadepite, birimo kubaha umuriro w’amashanyarazi, ndetse bakanasaba abagiye kuzatorwa mu kwezi kwa Nzeli 2018, kwita ku kibazo cy’ amazi kibugarije.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahengeri, bavuga ko bimwe mu bibazo bafite by’iterambere, ari kubona amazi; akaba ari byo biteze ku badepite bazatorwa. Hiyongeraho imihanda ndetse n’ amashuri n’ ibindi bikorwa bigamije kubavana mu bukene. Samuel w’i Gahengeri ati “Gutora abadepite ni ngombwa kuko batuzanira iterambere.“ Uyu ukomoka I Karongi ariko akaba yaraje gushakisha ubuzima muri Rwamagana atanga urugero rw’ umudepite umwe witwa Marie Rose ukomoka iwabo akavuga ko yabagiriye akamaro kuko ari we bakesha amashanyarazi bafite. Uwamahoro Clarisse yungamo agira ati“ tubatorera ko badukorera ubuvugizi, bakatugerera mu nzego zo hejuru twe tutabasha kugeramo. Basobanura ibibazo byacu bigakemuka “.

Benshi muri aba baturage ba Gahengeri bavuga ko bifuza ko abadepite bazatorwa babafasha mu bibazo bafite nko kubona amazi meza ,amashuri ndetse n’amashanyarazi aho ataragera.

Ntibatanga ibikorwa remezo babikorera ubuvugizi

Umunyamabanga mukuru w’inteko nshingamategeko, Habimana Augustin, asobanura ko amategeko aha abadepite inshingano nyamakuru eshatu arizo : Guhagararira abaturage, gushyiraho amategeko no kugenzura guverinoma. Habimana agira ati “Uyu murimo wo gushyiraho amategeko abadepite bawuhuriyeho n’abasenateri, ariko bo bakagira umwihariko wo kugenzura guverinoma mu gihe sena yo itabifite mu nshingano. “

Kubirebana n’imyumvire y’aba baturage ku nshingano z’ abadepite, Habimana Augustin abasubiza agira ati “Abadepite ntabwo bagira ingengo y’imari yo kubaka ibikorwa remezo, iyo hari ibikenewe bakorera abaturage ubuvugizi mu nzego bireba kugira ngo ibyo bikorwa bikorwe. Ibyo bikorwa bigateganywa mu ngengo y’Imari y’urwego bireba, ikazatorwa mu ngengo y’imari y’ igihugu itorwa n’umutwe w’ abadepite .“

Habimana avuga ko ibyifuzo by’abaturage kugira ngo bikorwe bigezwa ku nzego z’ibanze zegerejwe abaturage. Iyo bidakemutse, izo nzego cyangwa abaturage ubwabo, bashobora kubigeza ku nzego zisumbuye zirimo n’inteko Ishingamategeko kugira ngo bishakirwe ibisubizo .

Mu kwezi kwa cyenda nibwo hateganijwe amatora y’agize inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite. Ni kunshuro ya kane hatorwa abadepite kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mu badepite bazatorwa, harimo 53 batorwa baturutse mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ndetse no mu bakandida bigenga, 24 batorwa munzego zihagarariye abagore, abadepite babiri batorwa mu nzego zihagarariye urubyiruko ndetse n’umudepite umwe uhagarariye mu nzego z’abafite ubumuga.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo