Yashyizweho kuri 20 August, 2018 | 10:10

Gitoki: Ubwumvikane mu miryango butuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridahanwa

Mu murenge wa Gitoki, mu karere ka Gatsibo, abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina batinya gutanga ikirego ku buyobozi no mu nzego z’ubutabera. Babiterwa no kwanga kwishyira ku karubanda ngo batandagazanya . Ubuyoyozi bwafashe ingamba nyinshi, harimo gusobanurira abaturage itegeko rihana ihohoheterwa iryo ari ryo ryose cyane irishingiye ku gitsina.

Akiri umwangavu ku myaka 17, Mukandahiro Angelique yatewe inda n’umusore. Ababyeyi be ntibabyishimiye! Berekanye akababaro kabo ku muryango w’umuhungu. Imiryango yombi yarashyikiranye, yemeza ko Angelique Mukandahiro ahabwa indezo y’umwana, ndetse ko Se, agomba kwambika umubyeyi no kumuvuza, we n’uruhinja igihe ari ngombwa. Ibi Angelique yabivuze mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi b’umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, cyateguwe k’ubufatanye bwa PAX PRESS na Pro-Femmes Twese Hamwe.

Asobanura uruhare rw’umuco mu guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Angelique yagize ati “ Umuryango wanjye wavuze ko utifite, mugihe kandi uwanteye inda yari yemeye kumfasha. Sinashoboraga kumufungisha kuber ako yampohoteye, kuko ababyeyi banjye ntibari kubona indezo y’umwana. Bambwiye ko gutanga ikirego ari ukwiyandarika. Narabyemeye, ubu umwana agize imwaka itanu.”

Inzitizi z’umuco mu guhana abakora ihohoterwa, zagarutsweho na Ingabire Janvière w’imyaka 27. Yagize ati ’’Iyo umukobwa bamuteye inda, ababyeyi be bahurira mu kabari n’ababyeyi b’umuhungu bakiyumvikanira uko umwana na nyina bazabaho. Nta kibazo gisubira kuhaba kuko haba habaye ubwumvikane hagati y’imiryango yombi, nubwo umukobwa yaba yarafashwe ku ngufu. Umubyeyi agenerwa indezo z’umwana, ikibazo kikaba gikemutse gityo’’. Niyo mpamvu Ingabire Janvière asobanura ko bigoye gutanga ikirego mu butabera, bishoboka ko uwahohoteye ashobora no gufungwa. Yavuze ko nawe yatewe inda Ku myaka 21, ariko yemeranya na se w’umwana indezo, ati “Banteye inda mfite imyaka21. Uwayinteye yemeye kumfasha muri byose: nta mpamvu rero mbona yuko nari gutanga ikirego. Gufungisha uwanyemereye mitiweli, igitenge n’ingobyi, ntibyoroshye! Ese ni nde w’undi wabimpa? Ese yabikurahe ari mu buroko?”

Iryamukuru Diogène ni umuyobozi w’akagari ka Mubira. Nawe ahamya ko abahohotewe bakunze kutagaragaza ihohoterwa bakorewe n’abarikoze. Yerekanye ko azi umuryango ufite abakobwa babiri batewe inda, ariko ababyeyi babo birinda kugaragaza ababatera izo nda, ati “Bigaragara ko imiryango iganira hagati yayo maze bakiyumvikanira uko bizagenda”.

Diogène akomeza avuga ko hari n’abagabo birukana abagore babo kandi bagakomeza kubyara hirya no hino, ari nako basesagura umutungo w’abo bashakanye (umugore wirukanywe). Ikibabaje, ni uko usanga uwo mugore ari mu buzima bugoye, kandi atazi n’uko yarenganurwa haba imbere y’ubuyobozi cyangwa mu butabera.

Abagore bahohoterwa no ku imitungo

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ariko bitewe n’ibisigisigi by’umuco, abenshi batinya kurega iyo hari uwahohotewe. Ibyo bikanagaragarira mu migani imwe n’imwe: “Ntawuraza ubusa umugabo”, “impfizi ntiyimirwa n’indi”.

Frère Wellars ni umuhuzabikorwa w’impuzamiryango’’ Profemme Twese Hamwe’’. Yavuze ko, mu buryo bwari bwo bwose, abakorerwa ihohoterwa bagomba kwerekana ababahohoteye kuko baba bahinduye ubuzima bwabo bahemukiye, kandi ko, kubarega aribwo buryo bwo kurwanya ihohoterwa mu muryango nyarwanda.
Yankurije Vestine ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki. Asanga ko hakiri imbogamizi ikomeye yo kurwanya ihohoterwa mu gihe abakobwa batwaye inda, ababyeyi b’umuhungu n’umukobwa bakumvikana ku kigiye gukorwa. Agira ati “Twe icyo dukora nk’ubuyobozi, dushishikariza abakorewe ihohoterwa gutanga ikirego ku buyobozi, natwe tugakurikirana abakoze icyo cyaha. Ni mu rwego rwo guha uburenganzira uwahohotewe".

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni “igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanga ndangagitsina no ku mutungo kubera ko ari uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi”.

Mbazumutima Adronis


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo