Yashyizweho kuri 5 May, 2016 | 15:04

Haracyari inzitizi zo kubona amakuru

Nyuma y’imyaka 3 itegeko ryerekeye kubona amakuru rimaze rigiyeho, bamwe mu banyamakuru kimwe n’abaturage basanzwe baremeza ko hakiri inzego zigikorera mu bwiru. Inzitizi ni nyinshi. Ku buyobozi hari ukwimana amakuru nkana no gutinda kuyatanga agasaza…ariko hari n’abaturage batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

Iyo umunyamakuru aguhamagaye agusaba amakuru, ubyitwaramo ute? Ubwo yabazwaga iki kibazo n’ abanyamakuru ba Pax Press, muri 2014, umwe mu bayobozi b’Akarere ka Gatsibo, nta kuzuyaza yagize ati “nabwirwa n’iki se ko atari umwanzi w’igihugu umpamagaye?” Ku bwe ngo yasaba kubona uwo munyamakuru amaso ku maso. Nyuma yo kwibutswa ko nta sura yihariye y’umuntu urwanya igihugu cyangwa ijwi ryihariye, uyu muyobozi yeretswe ko itegeko riha buri muturage uburenganzira bwo kubona amakuru akoresheje uburyo butandukanye akamenya imikorere ya gahunda ya girinka, y’ubudehe, VUP... Nyuma yo kubisobanurirwa n’abandi bagera kuri 50 bari kumwe basobanurirwa iby’itegeko ryerekeye kubona amakuru yarabyumvise.

Umunyamakuru F.Uwiragiye asanga abayobozi bamwe na bo ubwabo na n’ubu bakiri inzitizi mu gukorana n’itangazamakuru kubera “kutigirira icyizere cyangwa gutinya gushyira hanze imikorere mibi n’amanyanga yabo”. Agira ati “bituma rero baburabuza abanyamakuru, ubundi bakagenda basubika gahunda yo kubonana na bo”. Ikiba kigamijwe ngo ni uguca integer abanyamakuru, maze bikarangira baretse gukomeza gushakisha ya makuru.

Abandi banyamakuru, nka Mugisha Dan, bemeza ko nko mu bigo bimwe hari igihe bagusaba kwandikira ibaruwa minisiteri bashamikiyeho; kohereza ibibazo kugira ngo bisuzumwe mbere; ubundi kubanza kuvugana n’umwanditsi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru uwo munyamakuru akomokamo.

Si itegeko ryo gufasha abanyamakuru gusa

Itegeko no.04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta no.10 yo ku wa 11 Werurwe 2013. Ingingo ya 3 y’iri tegeko iteganya ko “buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera”. Hashingiwe ku ihame ry’ubutabera ko “nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi itegeko (iri n’iri)”, iri tegeko ryo kubona amakuru ryagombye kuba ryarabaye ikimenyabose kuva kuri iriya taliki ryatangarijweho. Kuryitabaza rikurenganura, kurikurikiza ngo ritaguhana ni uburenganzira n’inshingano za buri wese, yaba umuturage, yaba umuyobozi.

Ku kibazo cy’abayobozi badatanga amakuru, hari abasanga intandaro ari ikibazo cy’amateka abantu bakuriyemo.Umunyamakuru Solange Ayanone wa Pax Press yemeza ko hari abayobozi bazi ko iri tegeko ririho, ariko bamwe ntibanafate n’umwanya wo kurisoma. Kuri we ngo “bamwe ntibazi ko rinahana. Abandi baracyagendera ku muco wo kumva ko umuturage adafite uburenganzira bwo kumenya amakuru, kuyasaba no kuyabona, no kumenya ibyo akorerwa byose”. Akenshi ngo abantu bamenya ko ririho iyo ryatangiye kubahana.

Richard Dan Iraguha, umuyobozi wa Radio Izuba, na we ni uko abibona. Kimwe na Ayanone kandi asanga n’abaturage bakigendera kuri wa muco wo kwikumira mu kumenya uburenganzira bwabo. Agira ati “wakoma urusyo urakome n’ingasire! Abaturage na bo ntibazi ko guhabwa amakuru ku byo bakorerwa ari uburenganzira bwabo, benshi usanga batanashishikajwe no kubimenya”. Ibi bishimangirwa n’umugabo Mushenguzi Straton wo mu murenge wa Nyakabanda , muri Nyarugenge, ucyumva ko kuba abayobozi babereyeho kureberera abaturage atari “ngombwa ko bababwira akantu kose…Ubundi se atabikubwiye wamurega he? Uretse ko atari byiza no kwiteranya n’ubuyobozi”.

Igisubizo kuri iki kibazo bose basanga ari ubukangurambaga. Muri urwo rwego, inzego zitandukanye z’abanyamakuru zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), sosiyete sivile, n’Urwego rw’Umuvunyi bamaze kugenda bakora ubukangurambaga mu turere dutandukanye tw’igihugu. Inama nkoranyambaga, ibiganiro mbwirwaruhame n’ibindi bitandukanye ku maradiyo na televiziyo, ni bimwe mu bigomba gishyirwamo imbaraga kugira ngo ibikubiye muri ririya tegeko bimenywe n’abantu benshi icyarimwe.

Igipimo cy’imiyoborere myiza

Mu biganirompaka Pax Press yakoresheje hirya no hino, abaturage bakunze kugaragaza ingaruka zo kudahabwa amakuru. Mu murenge wa Nemba, Abanyagakenke bigeze kugaragaza ko badahabwa amakuru ku mihigo y’akarere kabo, bityo amanota babonye ntibamenya aho aba yaturutse. Abaturage ba Kitabi muri Nyaruguru bo ngo kutabona amakuru byagiye bituma bahinga nta fumbire; mu gihe ku Munini wa Nyaruguru, abaturage bijujutiraga kutabwizwa ukuri ku biciro byo kwimurwa n’imirima y’icyayi.
Muri Werurwe, uyu mwaka, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze bari mu itorero, i Gabiro, ko itangazamakuru ari kimwe mu bipimo by’imiyoborere myiza. Yagize ati “umuco wo kwimana amakuru ukwiye gucika kuko turi mu bihe byo gukorera mu mucyo” kandi itangazamakuru ni “kimwe mu bituma tugaragariza abaturage ibyo tubakorera.” Mu butumwa yahaye abo bayobozi biganjemo Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, yakomeje agira ati “mukunde itangazamakuru, murishyigikire, babahamagare mubahe ibisubizo” kuko “itangazamakuru ribereyeho kubafasha.”

Kwitwikira ingingo ya 4

Ingingo ya kane y’iri tegeko yerekana ubwoko bw’amakuru atemewe gutangwa n’impamvu adatangwa. Ibi ngo ni iyo ayo amakuru ashobora “guhungabanya umutekano; kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera; gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange…” n’ibindi.
Kimwe n’abanyamakuru, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ku rwego rw’umuvunyi, Bwana Kajangana Jean Aimé, avuga ko hari ingingo zo muri iri tegeko bamwe mu bayobozi bihisha inyuma ntibatange amakuru. Agira ati “umuyobozi udashaka gutanga amakuru avuga ko ingingo ya kane yo muri iri tegeko itamwemerera gutanga amakuru, agahita afata ibyo wamubajije byose akabirunda muri ya ngingo, amakuru akaba arabuze.”

Ni ukuvuga ko iyo habuze ubushake bwo gutanga amakuru, cyangwa ikibazo cy’imyumvire, byose byitwa ko byahungabanya umutekano cyangwa ari ukwivanga mu buzima bwite bw’abayobozi. Kabone n’iyo byaba ari ibibazo by’ubusahuzi, ruswa, akarengane cyangwa igitugu.

Mu rwenya rwinshi, umunyamakuru umwe we ibi abyita ibya ya mpyisi yariye abantu iraryoherwa, maze ngo umusazi na we agiye kuyirya asanga irasharira cyane. Ngo arayibwira ati “puu! Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza”!

Sehene Ruvugiro Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo