Yashyizweho kuri 4 May, 2018 | 10:31

Imiryango itari iya Leta ntivuga rumwe ku "bunyangamugayo" busabwa mu itegeko rishya riyigenga

Kuba abashaka gushinga umuryango ryarwanda utari uwa Leta (local ONG) bagomba kuba ari "inyangamugayo", ntibivugwaho rumwe mu cyakwandikwa mu itegeko rishya ririmo kwigwa. Bamwe mu bagize iyo miryango bemerako "ubunyangamugayo" ari ingenzi hakurikijwe amateka y’igihugu cyanyuzemo, abandi bakavuga ko bigoye kwereka ko umuntu runaka ari "inyangamugayo" cyangwa atari yo.

Mu gihe itegeko NO 4/2012 ryo kuwa 12/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta ririmo kuvugururwa, abakorera iyo miryango ntibavuga rumwe ku "bunyangamugayo" bugomba kuranga abasaba gushinga bene iyo miryango mu Rwanda. Mu nama yahuje abagize iyo miryango muri Hotel Lemigo i Kigali mu mpera za Mata, impaka zabaye nyinshi, hagati y’impande ebyiri y’abemera n’abarwanya "ubunyangamugayo" mu bisabwa muri iryo tegeko.
Ngendandumwe Jean Claude, uhagarariye umuryango CCOAIB akaba ari umwe mubagize uruhare mu kwerekana ingingo zahinduka mu itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta, yerekanye ko kuba "inyangamugayo" ari ikintu kigoye gutangira gihamya mu buryo bufatika. Iyi ngingo yayisangiye n’abandi batumirwa benshi bemezaga ko atari ngombwa ko iryo jambo ryaguma mu itegeko. Bashima ko itegeko rigiye kuvugururwa rifite nyamara ingingo zifatika zishobora kuba zavuga ko umuntu ari "inyangamugayo" mu bundi buryo: "kuba usaba gushinga umuryango aba atarakatiwe n’inkiko kubera icyaha cya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, udakekwaho ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura n’irondakarere."

Uruhande rw’abashyigikiye "ubunyangamugayo" bashimangiye ko amategeko menshi mu Rwanda agaruka ku bunyangamugayo kubera amateka ya jenoside yakoreme Abatutsi mu Rwanda. Emma Bugingo ukuriye impuzamiryango PROFEMME_TWESE HAMWE, yerekanye ko "ubunyangamugayo" ari ikintu cy’ingenzi kuko bugarara mu bintu byinshi by’ubuzima bwa buri munsi, ati "Urugero rw’umugabo w’umusinzi, ukubita umugore n’abana, utazi kwiyubaha. Uwo se niwe wakwemererwa kuyobora umuryango nyarwanda uteri uwa Leta?". Kangwage Justus ukuriye imiryango itari iya Leta mu Kigo cy’imiyoborere (RGB) yavuze ko ijambo "inyangamugayo" ryemejwe na benshi mu nama, bityo agasanga ntacyo ritwaye mu itegeko, ati "Ukurikije amashyi bahaye Emma Bugingo, ijambo "inyangamugayo ntacyo ritwaye".

Ibyashimwe mu itegeko rivuguruwe

Ivugururwa ry’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta ritanga amahirwe menshi kuri iyo miryango kurusha uko iri tegeko ryo kuwa 12/02/2012 ribivuga. Ngendandumwe Jean Claude, uhagarariye umuryango CCOAIB wayoboraga ibiganiro, yerekanye ko iri tegeko ryemerera imiryango itari iya Leta gukora imirimo ibyara inyungu, no kwigenga kwayo (imicungire y’umutungo). Na none, mu gihe habaye amakimbirane hagati y’abanyamuryango, itegeko rivuguruwe rigena ko ubwabo bakwikemurira ayo makimbirane. Iri tegeko nubwo rivanaho ingingo "y’ubunyangamugayo", mu nama hagaragaye ko ryashimangirwa. Iri tegeko rivuguruwe rivanaho uburyo bwo kumenyekanisha inama ku buyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano cyane cyane igihe cy’iteraniro ry’inteko rusange. Rigena kandi imikoranire ya Leta n’iyi miryango mu kongerera ubushobozi abakozi ba Leta.

Amwe mu mategeko yanenzwe

Hari izindi ngingo abagize imiryango nyarwanda itari iya Leta bagaragaje zikwiriye ubugorangingo. Benshi bagarutse ku micungire y’umutungo, aho itegeko rivuga ko 70% y’inkunga itangwa agomba kugenerwa ibikorwa by’umuryango, naho 30% akagenerwa ubuyobozi bw’umuryango. Nshimiyimana Calliope wa DUTERIMBERE, yagaragaje ko bidakunze gushoboka kubahiriza ubu buryo bwo gusaranganya amafaranga, ati "Kubishyira mu bikorwa biragoye, itegeko rihinduke". Ku ruhande rwa Rulinda Innocent, umuyobozi wa CCOAOIB, we ati, "Nihakurikizwe iryo tegeko, ntacyo ritwaye".

Hagaragajwe ko hari abaterankunga bagena uko inkunga yabo izakoreshwa. Urugero, hari bamwe bavuga ko imishahara iri mu rwego rumwe rw’ibikorwa, abandi bati iri mu rwego rw’amafaranga yagenewe ubuyobozi (administration). Kangwage Justus yavuze ko iyi ngingo yashikirizwa impuguke bakayigaho byimbitse.
Abakorera imiryango nyarwanda itari iya Leta bagaragaje ko iminsi 60 yo gusaba kwandikwa nk’umuryango nyarwanda ari myinshi cyane, hifuzwa iminsi 30 yo kumenyeshwa na RGB kwemererwa cyangwa guhakanirwa.

Ku ngingo ya 12 igena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta, hifujwe ko haba imvugo ihamye idatera urujijo, igira iti "Leta iteganya mu ngengo y’imari yayo amafaranga agenewe gutera inkunga imiryango nyarwanda itari iya Leta. Uburyo iyi nkunga itangwa, igenwa n’iteka rya Ministiri ufite imiryango nyarwanda itari iya Leta mu nshingano ze." Ariko mu itegeko rivuguruwe, hateganwa ko Leta "ishobora guteganya amafaranga" agenewe gutera inkunga imiryango nyarwanda. Abari mu nama basabye ko ijambo "Leta ishobora" ko harimo urujijo, kuko "gushobora" haba harimo no "kudashobora", bityo ko hakoreshwa imvugo ihamye ikuraho urujijo.

Nyinawumuntu Inès


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo