Yashyizweho kuri 9 August, 2016 | 11:50

Menya umucamanza n’imyitwarire yemerewe

Umucamanza ni umuntu, ariko si umuntu usanzwe. Umurimo we ntusanzwe, usaba uwukora guhora yitwararitse mu kazi no hanze muri rubanda. Kuba akemura ibibazo agatanga ubutabera, bimusaba kugenza binyuranye n’abandi. Asenga adatwawe, arasengera ntasinda, afana yogeza ariko adasamara ngo adakomera indi kipe, ahanga adahimbarwa.

Umucamanza ni umuntu wubashywe mu muryango nyarwanda, yemwe hari n’aho aba atinyitse, cyane cyane iyo yambaye umwenda w’akazi. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’inkiko, Itamwa Emmanuel, umucamanza agomba kuba “intangarugero, inyangamugayo”. Ibi bijyanye no kugira ibanga ry’akazi, kugira ngo yirinde ko hari uwakemanga imyanzuro afata mu rubanza. Aha niho umuntu yumva impamvu umucamanza ahora yigengesereye. Mu migendere n’imigenzereze, mu myambarire n’imibanire, mu byago no mu birori.

Ubuzima bwite bwe bugengwa n’itegeko

Nubwo umucamanza ari umuntu ufite amarangamutima nk’ay’abandi bantu urya mwambaro usesuye siwo umugira uwo ariwe, no hanze yawo uba ukimugenga. Mu kiganiro”Ubucamanza mu Rwanda ” cya Radio Isango Star, Itamwa agira ati” uriya ni umwambaro w’urubanza, ariko no hanze afite uko agomba kwifata”. Ibigomba kumuranga biteganwa n’itegeko.

Ntiyemerewe kwambura abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo. Ntapfa kwikopesha. Itegeko rimusaba « kwishyura imyenda afitiye abandi ».
Arasoma agashira inyota, ariko ntiyemerewe gusinda. Nyuma yabyo akitwararika akazi, atamena ibanga. Akirinda ruswa.

Wari uzi ko atemerewe kumama no gushugurika ?

Hari benshi bibeshya ko umucamanza ari umunyapolitike. Uyu murimo ngo ntushobora gukomatanywa na Politiki (kujya mu mashyaka, kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya Politiki nka za mitingi), no kujya mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta. Umucamanza ntakora ubucuruzi bubonetse bwose, aho ariho hose, n’abo ari bo bose. Niyo mpamvu ubona batihutira gushinga utubari n’amabutike.

Cyakora ngo yemerewe gutera ibiraka byo kwigisha amasomo arebana n’amategeko gusa. Ntabujijwe gusenga, gufana amakipe, no kuba mu matorero agamije umuco, ururimi n’ubugeni. Imirimo y’ubuhanzi nayo iri mu byo yemerewe ku buryo bitabangamira umurimo we. Itamwa ati “ urumva iyo agiye gufana ikipe, abafana bagenzi bakarwana n’ab’urundi ruhande, biba bibangamiye uko akora”.
Abacamanza bagira urucyahiro, bita “Inama nkuru y’ubucamanza”. Iyi niyo ishyikirizwa uwateshutse ku nshingano n’imitwarire. Mu micyahire habamo kwihanangirizwa no kugawa, hari n’aho bigera akamburwa imwe mu mirimo cyangwa inshingano. Unaniranye igoragoza, akatwa umushahara, byakomeza akaba yakwirukanwa burundu mu kazi.

Ngibi ibituma bitabira ubukwe, bakitondera kubugiramo ijambo, kandi ntubone babyina. Mu muhanda ukabona atwarira muri 40 gusa, mwasangira akanga gukesha. Burya si ukukwanga, ni ukubahiriza amategeko.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo