Yashyizweho kuri 17 January, 2017 | 07:21

Muhanga: Bimwe mu bikorwaremezo bubakiwe, byangiritse bitarabyazwa umusaruro

Hamwe na hamwe mu mirenge y’akarere ka Muhanga, hagaragara bimwe mu bikorwaremezo byatangiye kwangirika bitaratangira gukoreshwa ,kandi ngo biba byaratwaye akayabo k;amafaranga, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahatuye,ngo ahanini usanga ibi bikorwa byagiye bikorwa,usanga byarubatswe nta ruhare abaturage babigizemo uruhare.

Mu kagari ka Ruri , umurenge wa Shyogwe, ni hamwe muhaciwe imihanda y’imigenderano, Muri 2014, nk’uko bitangazwa na Mukama Vianney, umwe mu bahatuye ,ngo bababazwa no kuba amasambu yabo yarangiritse, bakoramo imihanda. Avuga ko cyane cyane banababazwa n’uko n’iyo mihanda yahaciwe imyinshi usanga ubu yarasibanganye, ibyatsi byarayimezemo, kubera ko ntawuyicamo, cyangwa se n’ibinyabiziga bihanyuzwa, dore ko imyinshi muri yo bapfaga kuyica gusa, itujuje ibipimo by’umuhanda, avuga ko hari naho usanga uretse n’imodoka, nta n’igare ryawucamo. Agira ati«ubuyobozi bwohereje abanyururu ,baraza baca imihanda mu masambu yacu, barayangiza cyane, ariko niyo mihanda baduciriyemo ntitubona akamaro kayo, nta muntu uyicamo, nta kinyabiziga, ahubwo yabaye ibihuru gusa».
Ibi binavugwa kandi na Niyonteze Daniel,utuye mu kagari ka Gahogo,umurenge wa Nyamabuye,uvuga ko hashize igihe bubakiwe ikusanyirizo ry’amata, muri uyu murenge, nyamara rikaba ritarigeze rikora n’umunsi n’umwe.
Niyonteze agira ati«iri kusanyirizo ry’amata, rimaze igihe ryubatswe hano, ryafunguwe ku mugaragaro muri 2009, kuva icyo gihe ntiryigeze rikora, ubu iyo ugeze ku nyubako yaryo,usanga ryaratangiye gusenyuka, kandi ritabyajwe umusaruro».

Akomeza avuga ko kandi kuba aho ryubatswe ari mu gice cy’umujyi ,ntazi ko nirinatangira gukora rizabona amata, kuko abantu batunze mu mujyi nibo bacye.
Nsengiyumva Vincent,nawe utuye mu murenge wa Kiyumba,muri aka karere,atanga urugero ku nyubako zagiye zubakirwa abarimu, zizwi nk’icumbi rya Mwalimu.

Izi nyubako ngo hafi mu mirenge yose nta bantu bazigiyemo, avuga ko nk’iyubatswe mu murenge wa Kiyumba, itigeze igira umuntu uyibamo n’umunsi numwe, kandi ari inzu nziza, yubatswe neza, ubu iyi nyubako ngo yatangiye gusenyuka ndetse yamezweho n’ikigunda.
Akomeza avuga ko n’izo aba balimu bagiyemo, abenshi baba batarenze babiri, ahandi habereye aho.

Ibi bikorwa biba byarakozwe ariko bikagaragara ko ntacyo byagejejeho abaturage, Uwamariya Béatrice umuyobozi w’akarere,avuga ko bitazabahombera burundu, nk’ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye, avuga kuba ritarakora atari uburangare, ko ahubwo hari ibyuma bikoreshwamo byaburaga, ubu bakaba barabibonye ndetse akavuga ko mu minsi micye rizaba ryatangiye kubyazwa umusaruro.

Naho ku macumbi y’abarimu ataritabiriwe n’abayubakiwe, ndetse akaba yaranatangiye kwangirika, avuga ko bari bayubakiwe abalimu bo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri,mu rwego rwo kubagabaniriza urugendo, ariko bikaza kugaragara ko bayubakiwe batayacyeneye, uyu muyobozi atangaza ko izi nyubako zigiye kubyazwa umusaruro kuko zigiye guhabwa abandi bakozi ba Leta, batuye kure y’imiryango yabo ,bakayakoresha, bityo ntakomeze kwangirika.

Mu karere ka Muhanga, hubatswemo amacumbi y’abarimu 12, izi nyubako zikaba zarubatswe muri 2013,bagamije korohereza abalimu bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, uretse kuba yarubatswe na Leta kandi, abaturage nabo ngo basabwaga gutanga umusanzu w’amafaranga wo gushyigikira iki gikorwa.

kugeza ubu aba balimu bakaba batarayagiyemo, kandi aribo yubakiwe, bamwe bavuga ko byatewe nuko aho yubatswe ari kure y’ibikorwaremezo, nk’amashanyarazi ndetse n’imihanda, ku buryo bigoranye kuyatahamo.
Abaturage kandi bavuga ko rimwe na rimwe usanga ibikorwa abaturage batagizemo uruhare, cyane cyane rw’ibitekerezo,usanga batanabyitaho bityo bikangirika bitamaze kabiri,aha bavuga nk’imihanda iba yaraciwe abaturage batarabigishijwemo inama,bityo ntibanitabire no kuyikorera isuka ,bayiharura bikayiviramo gusibangana burundu,kuko iba yararenzweho ikigunda.

Aha ni naho abaturage bahera basaba ko bifuza ko bajya bagira uruhare mu bibakorerwa,ubuyobozi bw’aka karere ,bukavuga ko bitazongera kubaho,ubu bazajya bashingira ku byo abaturage bifuza gukorerwa,bityo bakazarushaho no kubibungabunga neza.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo