Yashyizweho kuri 24 February, 2017 | 17:24

Muhanga: Kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere, bituma batwara inda zitateguwe

Mu karere ka Muhanga haboneka abana benshi, batwaye inda zitateguwe bakiri bato, kuko ubu muri aka karere habarirwa abana basaga ijana batwaye inda bari hagati y’imyaka cumi n’itanu na makumbyabiri n’umwe,bagiye bazitwara mu bihe bitandukanye,harimo abafite abana bakiri bato ndetse n’abandi abana babo bamaze gukura.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bana bazitwaye, ahanini usanga ngo babiterwa n’uko nta bumenyi buhagije k’ubuzima bw’imyororokere baba bafite, bityo abagabo bakabafatirana bakabatera inda. Mukayisenga Angélique, ni umwe mu bana batwaye inda bakiri bato muri aka karere, avuga ko umugabo wayimuteye, yamusabye ko baryamana, nyuma yo kumumara impungenge amubeshya ko nta mugabo utera inda ku manywa izuba riva, kuko inda bazitwara nijoro.

Mukayisenga wari waragarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza,nyuma akaza kujya gukora akazi ko mu rugo ari naho yaterewe iyi nda,avuga ko ababyeyi be batari barigeze babimuganirizaho n’umunsi numwe,kandi ko yavuye no mu ishuri atarigeze abyigamo,avuga ko uwamuteye inda yamufatiranye n’ubujiji yari afite niko guhita atwara inda.

Nyiraneza Florence nawe watewe inda akiri muto,avuga ko we yafashwe ku ngufu, uwamufashe ku ngufu ngo yamusabye kubigira ibanga ,akabiceceka ndetse anamutera ubwoba ko nagira uwo abibwira,azamwihakana ariko ko naceceka ntabivuga azamugira incuti ye ndetse akazajya anamufasha mu buzima busanzwe.
Bitewe nuko nta bumenyi buhagije yari afite,yarabicecetse ngo ntiyatekerezaga ko yatwara inda,kuko we yarezwe na mukase,akaba atargize amahirwe yo kubona umuntu umuganiriza ku buzima bw’imyororokere,avuga ko byamugizeho ingaruka nyinshi,harimo no kuba yarahagaritse amashuri ye akiri muto,akajya kurera umwana kandi nawe yari agikeneye kurerwa.

Ababyeyi barasabwa kubwiza abana ukuri

Me Gatari Steven Umunyamategeko muri GLIHD (Great Lakes Initiative for Human rights and development) umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, avuga ko ababyeyi bakwiye kujya bigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere, ndetse bakanabigisha n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko usanga banga kubibabwira ngo babasobanurire neza, nyuma ugasanga abana babeshywa ,abantu bakabaha amakuru atari yo,ndetse iyo bamaze gutwita no kubyara, usanga ingaruka zibageraho bose, baba ababyeyi ndetse n’abana . Agira ati« usanga abagore birirwa bavuga ngo iterambere ry’umugore barigezeho, nyamara bakirengagiza ko aba bana babyara imburagihe nabo barikeneye, niba umwana ku myaka cumi n’itanu yaratangiye kubyara, mu myaka makumyabiri n’umwe azaba abyaye kangahe? ese ko yabyaye agahagarika amashuri ye, igihe atize iterambere rye rishingiye kuki?»

Uyu munyamategeko asaba ababyeyi cyane cyane abagore, kujya basobanurira abana ndetse igihe yagize ibyago agatwita, bakamwigisha no kuboneza urubyaro kuko nabyo biri mu burenganzira bwabo nk’uko bigaragara mu itegeko ry’uburenganzira bw’umwana ryo kuwa 25̸03̸2016.

Ibi ariko bamwe mu babyeyi ntibabikozwa, Muhimpundu Marthe umwe mu babyeyi, avuga ko atiyumvisha ukuntu umwana uri munsi y’imyaka 21 yakwigishwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, kandi akiri muto, mu gihe n’abagore bakuze usanga bibagiraho ingaruka. Agira ati«usanga abagore twavuga ko bakuze, nabo bataka imigongo, umubyibuho udasanzwe,imitwe idakira,…..none uwo mwana ukiri muto, ibyo bintu azabishobora kubyihanganira, njye mbona bidakwiye kubibasobanurira».

Me Gatari Steven, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bana itegeko ribiteganya, kandi ni uburenganzira bw’umwana, kandi n’ubundi iyo banze kubibabwira ingaruka zo kubyara, ntizigera ku bana gusa, n’ababyeyi zibageraho, avuga ko kandi uburyo bwo kuboneza urubyaro ari bwinshi kandi butandukanye, inshingano z’ababyeyi ni ukubibasobanurira nyuma bakihitiramo uburyo bubabereye, ariko bizabarinda gukomeza gutwara inda zitateguwe.

Kubyara inda zitateguwe ,ntibigira ingaruka gusa ku wabyaye, ahubwo binagira ingaruka no mu igenamigambi ry’igihugu, kuko usanga uyu mwana wavutse ntaho yategenyirijwe, nk’amashuri bazigamo,service z’ubuvuzi, ikindi kandi n’uko iyo umwana abyaye imburagihe, bitera ingaruka z’abana batangiye kurera abandi nabo bari bagikeneye kurerwa, bityo kurera abana babiri ugasanga ari imvune ziyongereye ku miryango yabo, rimwe na rimwe usanga nayo itishoboye.

Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko impamvu abakobwa batwara inda bakiri bato,biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo nko kuba abatuye mu bice by’umujyi , ababyeyi babo usanga bahugiye muri twinshi, tw’ubuzima bityo ntibabashe gukurikirana uburere bw’abana babo uko bikwiriye.
Mu gihe aba bana batuye mu mijyi, baba bafite irari ry’utuntu twiza, nka telefone zihenze,imyambaro myiza ihenze,amavuta ,inkweto ,….badafitiye ubushobozi,bityo abagabo bamwe bakahabategera ,bakabatera izo nda.

Kuri ibi hiyongeraho ikoranabuhanga rirarura abana bakiri bato, nka filime z’urukozasoni ,amakuru atandukanye bakura kuri za murandasi,…
Naho ku bana batuye mu bice by’icyaro, bo ngo biterwa n’ubujiji bw’abana ,ndetse n’ababyeyi bagifite umuco wo guceceka, ntibabwize abana ukuri ngo babasobanurire ubuzima bw’imyororokere,bityo abana bakagwa mu mutego batabizi.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo