Yashyizweho kuri 31 August, 2018 | 07:49

Nyange: Abaturage ntibazi uruhare rw’indorerezi mu matora

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange ntibazi uruhare rw’Indorerezi mu matora y’abadepite. Ngo bababona nk’abantu basanzwe.

Indorerezi ni abemererwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga kureba uko amatora yitabirwa, kureba uburyo amatora nyirizina akorwa, uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’abagize inteko itora no kureba uburyo umutekano n’ituze byubahirizwa muri rusange. Iyo habaye amatora, imitwe ya Politiki yohereza indorerezi zikurikirana ibikorwa by’amatora, uko yagenze, uko yateguwe n’uko abaturage bayitabiriye.

Nsengiyumva Alufonsi, umusaza w’imyaka 64 utuye mu Kagari ka Nsibo, umudugudu wa Vungo avuga ko indorerezi ari abasirikare agira ati” Ni abashinzwe umutekano, batora mbere, bakaza bakareba abatora bagacunga umutekano!” Ni iyo uganiriye n’Urubyiruko, usanga rutazi uruhare rw’Indorerezi mu matora. Uwineza Jizele w’imyaka 20, utuye mu Kagari ka Nsibo, Umudugudu wa Cyambogo azatora bwa mbere Abadepite avuga ko Indorerezi ari abantu bagendagenda ahabereye amatora agira ati” Ni Abazungu baba bafite Kamera!”

Mukasano Godance, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, avuga ko bazakomeza gusobanurira abaturage, uruhare rw’Indorerezi, ati”Turi gukorana na Komisiyo y’igihugu y’amatora, n’abandi bafatanyabikorwa mu kwigisha abaturage ibyerekeye Amatora, itariki yo gutora izagera barasobanukiwe n’uruhare rw’Indorerezi mu matora”.

Komiseri mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Porofeseri Karisa Mbanda avuga ko, Indorerezi zikomoka mu Rwanda, zishobora guturuka mu nzego za Leta zifite mu nshingano zazo ibifitanye isano n’amatora zibisabye; mu Ihuriro ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki; mu bahagarariye abakandida, mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko, kandi ifite mu nshingano zayo ibifitanye isano n’amatora. Mu madini afite ibyemezo byatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, no mu nzego z’itangazamakuru n’abanyamakuru bafite ibyangombwa bitangwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Indorerezi mpuzamahanga zishobora guturuka mu miryango mpuzamahanga yose ibisabye, muri Ambasade zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda, mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo no mu nzego ziyobora amatora zo mu bindi bihugu. . Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kwakira indorerezi kuva tariki ya 01 Gicurasi 2018 kugeza tariki ya 02 Nzeri 2018. Igikorwa cyo kuba indorerezi y’amatora gifasha abayobora amatora kutirara ngo babe bagira amategeko cyangwa ibyangombwa birengagiza, kuko baba bazi ko hari ijisho rireba ibyo bakora.

Umurenge wa Nyange uherereye I burengerazuba bw’akarere ka Ngororero, ugizwe n’utugari tune, imidugudu 25 ukaba utuwe n’abaturage 23567 batuye mu ngo 5817. Abagejeje igihe cyo gutora basaga 14759.

Mbarubukeye Etienne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo