Yashyizweho kuri 7 February, 2017 | 09:49

Nyarugenge :Ibiiza byongereye ibibazo ababa mu mazu bakodesha

Imvura yaguye mu minsi ishize igasiga iheruheru abantu barenga 700 yanasize n’ibindi bibazo hagati y’abakodesha n’abakodeshwa. Urugero ni urw’uyu muryango wanze kuva mu nzu yasambutse kubera kuba utabona amikoro awujyana ahandi.

Imvura iherutse kugwa igasambura amazu mu mujyi wa Kigali ndetse igatwara n’ubuzima bw’ abantu yanasize ibibazo bitoroshye ku miryango imwe n’ imwe.Mu kagari ka Mumena umurenge wa Nyamirambo ,akarere ka Nyarugenge hari umuryango w’ abantu cumi n’ umwe bagizwe n’ umugabo n’ umugore n’ abana 9 uba mu nzu ifite igisenge cyatwawe n’umuyaga uruhande rumwe rw’ inzu. Aho kuyivamo ngo isanwe we ahitamo kwimukira mu bindi byumba bitasambutse ariko imvura iyo iguye bimwe mu bikoresho bye biranyagirwa ndetse abaturanyi bakagira impungenge z’ uko iyo nzu ishobora no kubagwaho igihe icyo ari cyo cyose.
Nyirabayazana w’ ibi bibazo ngo ni uko uyu muryango inzu ubamo ari iyo ukodesha , kandi bakaba bari bamaze amezi asaga atanu batishyura nyiri inzu dore ko yari yaramaze no kubasaba ko bamuvira mu nzu.

Aho imvura y’ akaga igwiriye igasambura igice kimwe cy’inzu , nyirayo yashatse uburyo bwo kuyisana nk’uko abandi bahuye n’ibiiza babigenza , ariko biba ikibazo gikomeye kuko abayikodesha banze kuyivamo ngo isanwe ahubwo bahitamo kwimukira mu byumba bitasambutse.Nyiri inzu avuga ko yashatse gutanguranwa n’ imvura ngo asane inzu itarakomeza kwangirika , ariko ngo ntibyamushobokeye kuko atagombaga gusana abantu bakiyirimo kandi baranze no kumwishyura dore ko avuga ko bamurimo asaga ibihumbi 450 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ibi rero ngo byatumye yiyambaza inzego z’ ubuyobozi bw’ ibanze kugira ngo bumufashe kuba yasana iyi nzu ariko biranga biba iby’ ubusa kuko uyibamo yanze kuyivamo akavuga ko nta handi afite ho kujya cyane ko ngo aherutse no kwibasirwa n’ abajura bakamwambura ibyo yari afite byose birimo n’ amafaranga .

Byasabye kwitabaza inzego z’ abunzi

Nyuma yaho impande zombi zinaniwe kumvikana , ikibazo cyashyikirijwe abunzi b’ akagari ka Mumena ku wa gatandatu tariki 04 Gashyantare 2017.Nyiri inzu yaregaga uyikodesha kuba yaranze kuva munzu ngo isanwe , ariko akanagerekaho n’ uko yanze kuyishyura none bikaba byaramuteye ubukene mu muryango.Inteko y’ abunzi igizwe na Perezida wayo Nzungize David, umwungirije Ayinkamiye Julienne ndetse n’ umwanditsi wayo Cyoga nibo bakiriye iki kirego bagerageza ku gishakira umuti bumva impamde zombi mu rwego rwo kubafasha kumvikana .

Ni inteko igizwe n’ abantu bakuze b’ inararibonye wabonaga ko bahangayikishijwe n’ ibibazo by’ukutumvikana kw’ iyi miryango nyamara umwe ucumbikiye undi.Nk’uko bikunze kuranga imvugo y’ abumzi , ababurana babanje kwibutswa ko iyi nteko y’ abunzi atari urukiko , ko icyangombwa ari ugufasha abantu kuganira kubibazo bibareba kandi bakabafasha kubibonera umwanzuro binyuze mu mahoro no mu biganiro.Mu mvugo isa niyinginga impamde zombi,babahendahenda nk’ abana, abagize inteko y’ abunzi ba Mumena babashije kumvikanisha iyi miryango ,ubundi wabonaga ifite uburakari ku mpande zombi, birangira ikibazo kibonewe umuti.

Ikibazo kigeze mu bunzi cyahinduye isura

Muri uko gukemura ikibazo , abunzi bagaragarijwe amafoto yerekana uburyo iyo nzu yasenyutse kandi ko n’ibihe bihari ari iby’ imvura bityo ko iramutse ikomeje kunyagirwa idasanwe yasenyuka burundu.Ibi nyamara nubwo ari ikibazo gihangayikishije nyir’inzu abunzi sicyokibazo cy’ ibanze babonye kuko bagaragaje ko kuba umuryango ungana utya ukiri munzu nk’ iyi yasenyutse bishobora guteza impanuka zikomeye zishobora gutuma n’ ubuzima bw’ abantu buhagendera. Ayinkamiye Julienne wanatowe gukurikirana iki kibazo yagize ati “Ikigaragara nuko iyi nzu yasenyutse uruhande rumwe ariko isaha n’ isaha ishobora no kugwira abayirimo.Nta mpamvu rero yo gukomeza kuyibamo kuko ikihutirwa kurusha ibindi ari ugutabara ubuzima bw’ uyu muryango uyibamo mbere yo kureba ibindi bibazo byose biyishamikiyeho.”

Iki gitekerezo cya Ayinkamiye cyashyigikiwe cyane na bagenzi be maze bumvikanisha impande zombi ko bakwiye kumvikana , hakabanza gutekerezwa uburyo uyu muryango wavanwa mu manegeka , ibibazo byo gusana no kwishyura ibirarane bikaza nyuma .Mu mwanzuro wandikiwe imbere y’ abafitanye ikibazo hemejwe ko ukodesha ahabwa iminsi mike ishoboka kugira ngo ashake ahandi hantu yimurira umuryango we ,ariko bidakuraho ko agomba no kwishyura ayo mafaranga kabone niyo yayishyura mu byiciro.Ninako byagenze kuko mu nyandiko yakoreye imbere y’ inteko y’ abunzi yiyemeje kujya yishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frws) buri kwezi ariko ibyo bigatangirana n’ ukwezi kwa gatanu kuko akeneye kubanza kwisuganya .

Uyu mwanzuro w’ abunzi kandi unasaba ubuyobozi bw’ umudugudu wa Itaba gukurikirana ku buryo bwihuse iki kibazo kugira ngo uyu muryango ubu uri kuba mu manegeka ubashe kuhava mu rwego rwo kwirinda impanuka zindi zaterwa no kuba muri iyo nzu yasenyutse.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo