Yashyizweho kuri 29 June, 2018 | 14:18

Paris: Abatangabuhamya b’abashinjura mu rubanza rwa Barahira na Ngenzi baracyari bake

Imiburanishirize y’urubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, igenda igaragaramo ubuke bw’abatangabuhamya ku ruhande rw’abashinjura. Mu kiganiro n’abanyamakuru, SEHENE Ruvugiro Emmanuel (umunyamakuru wa PAXPRESS uri I Paris mu Bufaransa ) yabasobanuriye muri rusange ishusho y’ibibera mu Rukiko kuva urubanza rw’ubujurire rutangiye ku wa 2 Gicurasi, 2018.

Abajijwe niba ubwo buke bw’abatangabuhamya ku ruhande rw’abajuriye (nk’abafite inyungu mu rubanza), ntacyo bubangamira ku gihe urukiko rwihaye kuzarangiriza urubanza; SEHENE agira ati “Urubanza muri rusange ruragenda neza kuko hongerewe amasaha, aho imirimo y’urukiko itangira saa tatu z’igitondo igasozwa saa yine z’ijoro, ibintu bitanga icyizere ko itariki yateganyijwe (Ku wa 6 Nyakanga, 2018) urubanza rugomba kurangirana nayo.”

Yongeraho ko mu batangabuhamya barenga 100, abagera hafi kuri 70 bamaze kwakirwa n’urukiko ku mpande zombi nubwo abashinjura bakiri bake. Ngo abagera kuri 17 gusa nibo bamaze kugera mu rukiko nk’abashinjura.

Ibi byateye abanyamakuru bari mu Rwanda gukenera gusobanukirwa niba byo nta ngaruka bizagira ku migendekere myiza y’urubanza, SEHENE abasubiza agira ati “Nta kibazo biteza kuko ntawahejwe mu Rukiko nk’uko rwakira abatangabuhamya kimwe bafashwa mu by’urugendo, imibereho, umutekano wabo ndetse banakirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho umutangabuhamya bimworohereza kutajya aho urubanza rubera ahubwo ubuhamya bwe bwakirwa hifashishijwe telefoni ndetse n’uburyo bwa ‘Video Conference’.”

Akomeza avuga ko bamwe bagira ubwoba, nk’abari mu Rwanda batinya ngo ko Leta yabamerera nabi cyangwa se bitwaje ko ari urubanza rwa politiki. Ibi babishingira ku mateka y’imibanire y’ibihugu byombi u Rwanda n’u Bufaransa mu gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Hakomeje kugaragara ukunyuranya mu batangabuhamya

I Paris mu rukiko ruburanishirizwamo aba bagabo (Tito Barahira na Ngenzi Octavien) bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu, abatangabuhamya bakomeje kunyuranya mu gihe cyo gutanga ubuhamya. Urugero rutangwa ni nk’igihe uwaje ku ruhande rw’ushinjura atandukira ashaka no gutunga urutoki uburanishwa, cyangwa se agategwa mu magambo bitewe n’imyaka ihise ikiburanwa kibaye. Ibintu ahanini ngo bigaragara ku batangabuhamya baje mu rubanza rwa mbere, bakagaruka mu bujurire ibyo bavuze mbere bivuguruzanya.

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS mu bufatanye na RCN-Justice et Democratie ndetse n’indi miryango itari iya Leta irimo HAGURUKA, Kanyarwanda na Association Modeste et Innocent, bashyize imbaraga mu gukurikirana imanza mpuzamahanga by’umwihariko iz’abaregwa ibyaha bya jenoside.Intego ni ukumenyesha abanyarwanda ukuri kw’ ibyabaye muri jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane urubyiruko ngo bibafashe kwigira ku byabaye no gukumira ikibi .Ni gahunda izamara imyaka itanu hakurikiranwa imigendekere y’izi manza no kgeza amakuru ku baturage .

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo