Yashyizweho kuri 10 August, 2016 | 07:07

RGB: Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruracyari hasi

Mu kiganiro gitegura umunsi ngarukamwaka wo kwegegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi muri Afurika Prof Shyaka uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, yagaragaje ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rukiri hasi. Icyakora ngo hari n’ahandi nko mu gutanga ibitekerezo uruhare rw’abaturage rwazamutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi mukuru wa RGB Prof Shyaka Anastase yatangaje ko kugeza ubu uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruri kuri 51%. Ibi yabivuze mu gihe kuri uyu wa gatatu u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwegegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi muri Afurika. Ati “Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa igipimo ubu kiri kuri 51, ariko iyo ugiye mu mihigo, uruhare mu ngengo z’imari… biri hasi kurushaho. Mbahaye nk’ishusho uturere 25/30 uburyo abanyarwanda bavuga ko bagira uruhare mu mihigo biri hasi ya 50%, muri dutanu gusa niho usanga biri hejuru ya 50%”.

Nk’uko igitangazamakuru www.izubarirashe.rw kibitangaza, Prof Shyaka avuga ko iyo ugiye mu bijyanye no kugira uruhare mu igenemigambi ry’uturere, kugaragarizwa ibikorwa no kubikurikirana ngo hari aho usanga noneho bitagera no kuri 30.

Nyamara mu mwaka wa 2001 hatangijwe gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ngo kuba abaturage bakomeje kugaragaza kutizera inzego zo hasi bakorana na zo buri munsi ahubwo bakiyumva mu nzego zo hejuru, RGB ntibibona nk’ikibazo, ahubwo ngo ni amahirwe kuko ngo hari ahandi byahumiye ku mirari.

Prof Shyaka avuga ko ibi bituma mu gihe umuyobozi wo hasi akoze amakosa abona umuhwitura, kandi akavuga ko hari n’aho usanga abaturage nabo ba ba ari ba nyirabayazana. Agira ati “Ni amahire ko abayobozi n’inzego nkuru z’igihugu ari zo zifitiwe icyizere mu baturage. Ibintu byose bigira aho bipfira, iyo umurongo umeze neza n’ingingo zindi zirakora n’izidakoze hagira uzijyana kwa muganga ujya kuzisuzumisha.” Ati “Kuba hari inzego z’ibanze zikidigadiga…ntabwo wavuga ngo byapfiriye ku mirari, kuko nibura za nzego nkuru abanyarwanda barazizeye navuga ngo abanyarwanda bagira amahirwe…hari aho usanga iyo ugereranije no hirya no hino hari aho usanga karabaye, ugasanga nta hasi nta hejuru!”

Avuga kuri zimwe mu mpamvu zituma hakunze kugaragara ishyamirana hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage, Prof. Shyaka yagize ati “mu Kinyarwanda baravuga ngo izibana ntizibura gukomana amahembe, kubera kwirirwana n’abaturage, n’umuturage ukoze ikosa iyo umukozeho ubwo bihinduka ikibazo…ni ugukoma urusyo ugakoma n’ingasire”.

Amakosa y’abayobozi niayabo ku giti cyabo

Prof Shyaka avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ishyira imbere ihame ry’ubuyobozi bushingiye ku byifuzo by’abaturage, hatabura abatatira uyu murongo, bigatuma hari abaturage bamwe usanga bavuga nabi ubuyobozi muri rusange. Ati “Na Bibiliya cyangwa Korowani twemera, n’abavuga ko ari abemera cyane… ntabwo ari ko bose babyubahiriza, n’abayobozi rero ntiwavuga ko bose ari indashyikirwa.”

Akomeza avuga ko nta muturage ukwiye gukorerwa ikosa n’umuyobozi ngo abyitirire igihugu ku buryo agera aho kucyanga kuko umuyobozi ukoze ikosa aba atabitumwe n’igihugu. Ati “Ntihakagire umuturage wibwira ko umuyobozi ukora nabi,…ntabwo ari wa muyobozi wa nyawe w’igihugu, ayo makosa ni aye ntabwo ari ay’ubuyobozi.”

N’ubwo hari aho uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rukiri hasi RGB ivuga ko hari aho bimaze gutera intambwe, nko mu bijyanye no gutanga ibitekerezo bya politiki biri ku kigero cya 90%, no mu kwishakamo ibisubizo biri ku kigero cya 80%.

PAX PRESS


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo