Yashyizweho kuri 1 August, 2016 | 08:51

Rweru: Imwe mu miryango irasezerana mu mategeko ku nshuro ya kabiri

Gusezerana mu gihiriri bamwe mu basezeranye ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere banasabwa kuzaza kubikora ntibaz, ngibyo ibitera bamwe mu basezeranya kugaruka gusezerana bwa kabiri mu murenge wa Rweru. Bamwe mu bagabo "babyungukiramo" bakihakana abo babanaga ku bw’isezerano rya mbere.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera barasabwa kongera gusezerana imbere y’amategeko kuko ubwo babikoraga mu kivunge batanditswe mu gitabo cy’irangamimerere ntibanahabwe icyemezo ko basezeranye. Mu mwaka wa 2008, ni bwo imiryango irenga 300 yasezeranye mu kivunge imbere y’amategeko mu murenge wa Rweru, mu rwego rw’umuhigo wo gusezeranya ababanaga bidakurikije amategeko.

Nk’uko bisobanurwa na bamwe mu basezeranye, ngo icyo gihe babaga ari benshi cyane ku buryo hari na bamwe basezeranaga badafashe ku idarapo. Iyo ubabajije niba hari aho basinye, abenshi bibuka ko babandikaga mu makayi asanzwe, abandi bakababwira ngo bagende bazagaruke gusinya nyuma ntibirirwe baza.

Mukamana wasezeranye muri uyu mwaka avuga ko yamenye ko isezerano rye ridafite agaciro ubwo yazaga gusaba icyemezo cyerekana ko yashyingiwe ku murenge.“Ushinzwe irangamimerere yanshatse mu gitabo arambura, ambwira ko nasezeranye…njye na bagenzi banjye abayobozi batubwira ko tugomba kongera gusezerana ngo tubana mu buryo bunyuranije n’amategeko.” Abenshi muri aba baturage basezeranye muri icyo gihe bamenya ko imbere y’amategeko ari ingaragu iyo baje kwandikisha abana, bagasabwa gukurikiza inzira z’ababyaranye batabana.

Baracyaha agaciro isezerano rya mbere

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagore, ngo abagabo benshi barebwa n’ikibazo ntibakozwa kongera gusezerana n’abagore babo. Aba bagore bafite ubwoba ko abakagombye kuba abagabo babo byemewe n’amategeko bazishakira abakiri bato bakabihomberamo.

Murekatete Grace ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Rweru avuga ko nta kindi gisubizo gihari kuri aba baturage uretse kongera gusezerana cyangwa se kugana inkiko bagahabwa icyitwa ‘Jugement supplétif de l’acte de mariage’.

Murekatete avuga ko ahura n’iki kibazo buri munsi, abaturage bamusaba serivisi z’abasezeranye ngo ariko ntiyazibaha kuko batagaragara mu gitabo cy’irangamimerere. Yagize ati “Hari n’uwigeze kuza kwandikuza umugabo we wapfuye mubura mu gitabo, ubu yitwa ko ari ingaragu atigeze ashaka.” Murekatete utarakoreraga muri uyu murenge ubwo aba baturage basezeranaga, ashimangira ko umuntu wese usezeranye mu mategeko yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere, ko iyo bidakozwe isezerano rye riba nta gaciro rifite ari na byo byabaye kuri aba baturage. Gusa abandi babaye ibamba. Gakuru Leonidas, ati “Narasezeranye ntumira inshuti n’abavandimwe baza mu birori, mfite amafoto, ku musozi dutuyeho hafi ya bose bazi ko nasezeranye none ngo nzongere nsezerane? Sinshobora. Ubuyobozi nibwo bwaduhemukiye.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo ngo cyatewe no kuba abantu barasezeranaga mu kivunge ari benshi, maze kubasinyisha mu gitabo cy’irangamimerere ntibikorwe kuri bose kubera akavuyo. Kuri ubu, iyo abantu bagiye gusezerana mu mategeko bajya gusinya mu gitabo cy’irangamimerere mbere y’umunsi nyir’izina wo gusezerana.

Dusingizimana Marie Anne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo