Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 10:50

Abahohotewe ntibakenera ubufasha bw’amategeko gusa

Bamwe bibwira ko bihagije guha ubufasha bw’amategeko uwahohotwe gusa. Nyamara ihohoterwa rigira n’ingaruka ku mubiri no ku mitekerereze ye. Uretse n’uwo n’uwarikoze nawe aba akeneye gukurikiranwa ngo harebwe ikirimutera. Isange One Stop Center ni bimwe mu byo igerageza gukora. Gusa buri munyarwanda asabwa kuba ijisho kugira ngo ihohoterwa rikumirwe mbere y’uko riba.

“Kumenya no kubahiriza uburenganzira n’amategeko arengera uwahohotewe ni imwe mu ntambwe yafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi yose.”Aya magambo yagarutsweho mu kiganiro umuhuzabikorwa wa Isange one stop center, CIP Shafiga MUREBWAYIRE, yagiranye n’abanyamakuru baharanira uburinganire mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu. Aba banyamakuru ndetse na ba mutimawurugo baturutse mu turere dutandukanye bari basuye iki kigo mu rwego rwo gusobanurirwa uburyo gikoramo.

Abantu benshi bibwira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariryo rikorerwa umugore gusa. Nyamara ariko CIP Shafiga MUREBWAYIREko avuga ko hari n’ubundi bwoko bw’ihohoterwa kandi nabwo buzahaza ababukorewe. Muri bwo, harimo ihohoterwa rishingiye ku mutungo ryakunze gukorerwa umugore mu muryango, ihohoterwa rishingiye ku mutima rigaragazwa no guhoza umuntu ku nkeke, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa umubiri ririmo gukubita no gukomeretsa.

Akomoza ku mpamvu y’ukubaho kw’iki kigo, Murebwayire agaragaza ko abakorerwaga ihohoterwa batajyaga bahabwa ubufasha bukwiye. Akenshi byaterwaga n’ ”uko batabaga bafite amakuru y’aho basanga ubu bufasha, ndetse akenshi bakagira n’isoni zo kubivuga ngo batishyira hanze.”
Yifashishije impuguke mu buvuzi mu bujyanama ndetse n’abashinzwe umutekano, Isange one stop center, ifasha benshi kuva muri icyo kibazo. Ubu imaze kugira amashami 23 mu gihugu hose, ku buryo bitakiri ngombwa ko uwahohotewe aza I Kigali, kuko akenshi wasangaga urugendo rurerure rutuma ibimenyetso bisibangana.

Uburenganzira bw’uwahohotewe n’ukekwaho guhohoterwa

Mu gufasha abahohotewe rero hubahirizwa cyane amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bwabo burimo kuganirizwa no guhabwa inama mu ibanga, ndetse n’ubufasha bw’ibanze. N’ubwo kuvuga ibyababayeho aribyo bibafasha gukira ibikomere, Dr IP Theophile NDAYISHIMIYE, Muganga mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, ushinzwe kuvura abahuye n’ihohoterwa, yatangaje ko “iyo batemeye kubivuga ari uburenganzira bwabo.” Ngo ntawe bahatira.

Umusanzu w’iki kigo mu kurwanya ihohoterwa ugarukwaho n’abaturage bavuga ko iki kigo kibafasha hakiri kare bityo n’uwashaka gusibanganya ibimenyetso akabura aho abihera. Nyirarukundo wo mu Murenge wa Rukomo, akarere ka gicumbi intara y’amajyaruguru ati ”Kiriya kigo cyaradufashije, hari umuturanyi ufite umwana wahohotewe ariko bahise bamwitaho ntiyandura indwara kandi n’uwabimukoreye arafatwa.”

Mu bufasha bahabwa harimo gusuzumwa indwara zitandukanye ndetse no guhabwa imiti ishobora gukumira indwara z’ibyorezo, kuganirizwa no guhabwa inama n’abaganga babizobereyemo, ndetse no guhabwa ubwunganizi mu mategeko. N’ubwo abahohotewe bahabwa ubufasha ariko, ababahohoteye nabo ngo barafashwa bagasuzumwa ndetse bagahabwa n’imiti ibarinda indwara z’ibyorezo.
IP Charles RWEGO, ni umuganga n’umujyanama muri Isange one stop center, yagize ati “iyo umuntu urukiko rutaramuhamya icyaha aba ari umwere, afite uburenganzira ahabwa n’itegeko kandi agomba kwitabwaho no gufashwa.”

Peace Hillary TUMWESIGIRE, umwe mu banyamakuru baharanira uburinganire, nawe yatangaje ko n’ubwo ari inshingano z’umunyamakuru gutangaza inkuru ku ihohoterwa, ariko ko hari aho atagomba kurenga ngo arengere uburenganzira bw’uwahohotewe. Kabone n’ubwo nyir’ubwite yaba abyiyemerera, umunyamakuru agomba kugira ibanga ku bireba ubuzima bwite bw’uwahohotewe ndetse n’uwamuhohoteye igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha.

Isange one Stop Center yatangiye mu mwaka wa 2009 itangijwe n’umufasha wa Perezida wa repubulika hagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no kubaba hafi, kubahumuriza igihe bahuye n’amahohoterwa atandukanye.
Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu Rwanda kimaze gutanga umusanzu ugaragara mu kurwanya ihohoterwa. Isango One Stop Center ya Polisi ku Kacyiru kuva yatangira imaze kwakira no gufashe abasaga igihumbi bahohotewe.
Imibare itangwa n’imiryango igira uruhare mu kurwanya ihohoterwa no kurengera umugore, yerekana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri ku mwanya wa mbere rigakurikirwa n’iryo mu ngo.

Fanny Andrew


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo