Yashyizweho kuri 27 September, 2019 | 13:56

Abanyamadini n’amatorero barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’inda ziterwa abangavu mu karere ka Ruhango ,bamwe mu baturage bagaragaza ko abanyamadini n’amatorero batita ku bayoboke babo baba bahuye n’ihohoterwa ahubwo ngo bihutira kubaca no kubahagarika mu nsengero.

Mukarugina Marie Rose utuye mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango Ni umukirisitu wo mu itorero rya ADEPR avuga ko nta bikorwa arabona bikorerwa ku rusengero iwabo birwanya ihohoterwa ahubwo ngo uwagize ibyago agaterwa inda ngo bahita bamuhagarika mu mirimo y’itorero. Agira ati « niba umwana yaririmbaga muri korari akagira ibyago agatwara inda bahita bihutira kumuca ,bakamushyira hanze y’itorero. Mu by’ukuri ntacyo baba bamufashije kuko ubundi bakabaye banamufasha bakamenya uko byamugendekeye ,bakanamugira inama kugira ngo bitazongera kumubaho. Umugore nawe watandukanye n’umugabo we kubera ko wenda yamuhohoteraga nawe nuko, ntibashobora kumwihanganira ».

Mukarugina akomeza avuga ko iki kibazo kitaba mu itorero asengeramo ubu gusa, kuko ngo no mury’abadiventisiti yavukiyemo akanakuriramo ngo atigeze abona igikorwa na kimwe gikorerwa umuntu wahuye n’ihohoterwa. Agira ati« amatorero yose nagezemo mbona bigisha ijambo ry’Imana ubundi tugataha ntaho ndabona bagira nk’ikiganiro wenda ngo barigisha abantu uko ihohoterwa rimera , ingaruka zaryo cyangwa se ngo banadukangurire kuryirinda yewe no gufasha uwaba yahuye naryo».

Ingabire Eugénie umukozi w’umushinga wa Oxfam ushinzwe uburinganire no kurwanya ihohoterwa avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa ari ikibazo gikomeye kandi kireba buri munyarwanda wese . Agira ati «ikintu tubasaba ni ukumenya ihohoterwa bakamenya uko ryirindwa uwahohotewe bamenye uko bamufasha. Nta kindi ni ukubohereza kuri Isange one stop cyangwa se babibwire inzego z’ibanze ariko uwahohotewe afashwe. Ikindi ni ukwigisha imiryango kwirinda amakimbirane kuko aho ari ni naho dusanga ihohoterwa ,bigishe abantu kugira umuryango utekanye».

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo