Yashyizweho kuri 30 June, 2016 | 08:58

Barasaba koroherezwa gukuramo inda

Mu gihe igitabo cy’amategeko mpanabyaha kirimo kuvugururwa mu Rwanda, hari abasaba ko ingingo irebana no gukuramo inda yavugururwa. Ibi byatuma abemerewe gukuramo inda mu buryo bwateganijwe n’itegeko babigeraho bitababangamiye.

Ubusanzwe iki gitabo kivuga ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ariko hari ingingo yemera ko inda yavamo bitewe n’uburyo yasamwemo, cyangwa se muganga asanze ubuzima bw’umubyeyi utwite buri mu kaga. Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko ibi akenshi bitubahirizwa, ariyo mpamvu basaba ko iyi ngingo yakwitabwaho mu kuvugurura iki gitabo.

Ingingo y’ijana na mirongo itandatu na gatanu (165) y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda yemera ko inda yasamwe habayeho gufatwa ku ngufu, gushyingirwa ku ngufu cyangwa se umuntu yatewe inda n’uwo bagira icyo bapfana bya hafi yakurwamo. Na none kandi, muganga asanze ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga yasaba ko iyo nda ivamo. Ariko n’ubwo ibi byemewe, abahuye n’ibi bibazo bavuga ko bitaborohera gukuramo inda kubera ko basabwa kujya mu nkiko. Ibi bikaba bitinda ku buryo bamwe babyara batarabyemererwa.

Maitre Steven Gatali aburanira abantu, akaba n’umukozi ushinzwe imanza mu muryango Great Lacs Initiative for Human Rights and Dvelopment asanga iyi ngingo ikwiye kuvugururwa: “Ubusanzwe gukuramo inda ni icyaha, ariko irengayobora ryemera gukuramo inda usanga hatavugwamo abana. Kandi iyo ureba mu rwego rw’amategeko, ntabwo ureba itegeko rimwe, kuko niba umuntu yasambanyiije undi ku gahato hahita hazamo ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha. Izo nzira zose iyo zikomeje igakurikizwa akenshi usanga urukiko rujya gufata icyemezo igihe cyo gukuramo inda cyararenze. Ikintu twifuza mu marengayobora ni uko hongerwemo n’umwana.” Akomeza agira ati “Icya kabiri, hakenewe ko wa muntu yandikira urukiko akarubwira ko yasambanyijwe ku gahato, agatanga n’ubuhamya ubundi akabisinyira imbere y’urukiko.” Amadini yo usanga abyumva ukundi.

Bamwe mu bayoboke b’amadini ntibabikozwa

Adronisse Mbazumutima ni umwe muri abo. Agira ati « Nk’umukristu, sinemera na rimwe gukuramo inda, n’ubu buryo bashaka kubyoroshya simbwemera. Abenshi bazateka imitwe bavuge ko bafashwe ku ngufu cyangwa bashyingiwe ku gahato atari byo, ari ukugira ngo babone uko bakuramo inda. Nta cyakwemeza ko umukobwa nyuma y’ibi atazagerageza guha ruswa umucamanza ngo amuhe iki cyemezo. Ni nde wakwanga aya mafaranga mu bihugu byacu bivugwamo ruswa ? »

Kuri we, arasanga inzira yo guca mu rubanza ariyo yakoreshwa kugira ngo barinde abakobwa gukuramo inda uko bishakiye. Kuri iki kibazo ariko, umunyamategeko Steven Gatali we siko abibona. Avuga ko kuba ruswa ivugwa mu butabera bitaba impamvu yatuma Leta itemera koroshya iyi ngingo. Agira ati “umukobwa wabeshya agahabwa uburenganzira bwo gukuramo inda atari mu bo itegeko ribyemerera, azajya ahita ahanwa n’iri tgeko. Umucamanza nawe wabikorera umuntu utabigenewe hari uburyo azahanwa.”

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, ku ruhande rwayo itangaza ko yakiriye ibyifuzo by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu birebana no guhindura iyi ngingo. Nyamara ariko ibyo basabwe byose siko byakozwe.
Mukeshimana Beatha ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko agira ati “twakiriye ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Bimwe bidusaba ko iyi ngingo yakoroshywa uwafashwe ku ngufu akabona uburenganzira bwo gukuramo inda bitanyuze mu rubanza. Gusa iki ntacyo twari twagikoraho. Icyo twakiriye ndetse ku rwego rwa tekiniki tukagikoraho ni ikirebana no kongeramo irengayobora rirebana n’umwana kuko twasanze byihutirwa, kuko umucamanza ntabwo yashoboraga kwemerera umwana wasambanyijwe ku ngufu gukuramo inda kuko bitari biri mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha.”

Amadini n’indi miryango iyashamikiyeho ku ruhande rwayo akomeje gusaba Leta ko itagira icyo ihindura kuri iyi ngingo kugira ngo gukuramo inda bijye biba koko ari uko byagoranye, nta bundi buryo buhari. Kuri bo, bifuza ko ubyifuza mu buryo buteganijwe n’amategeko yaca mu rubanza kuko kubyoroshya byatuma benshi bumva ko gukuramo inda atari ikibazo. Hagati aho ariko, abana bakiri bato bakomeje gutwara inda zitateganyijwe kubera gufatwa ku ngufu.

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo