Yashyizweho kuri 13 June, 2019 | 15:48

Busasamana:Bishimiye ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa

Kuvugurura ibyiciro by’ubudehe hagamijwe kunoza uburyo abantu babijyamo ndetse n’uko babivamo bajya mu bindi byashimishije abatuye Busasamana barimo bamwe bavuga ko bashaka kujya mbere kuko ubuzima bwabo bwagiye buhinduka.

Abatuye mu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu baravuga ko bishimiye ko hagiye kubaho ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe kuko bizaza bishingira ku makuru nyakuri yatanzwe n’abaturage. Impamvu abaturage bashingiraho mu kwishimira ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe, ngo ni uko hari impinduka nyinshi zabayeho mu mibereho yabo. Bamwe bemeza ko hari aho bavuye, naho bageze mu iterambere kubera guhinga no korora. Abandi ngo ntibari bishimiye ibyiciro bari barashyizwemo mu gihe cyashize, kuko batabyisangagamo. Aba nibo bavuga ko bagize ibibazo byo kugira ubumuga bifuza ko bakurwa mu byiciro barimo bagashyirwa mu bindi.

Nikobateze Esiteri, avuga ko ari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko ko amafaranga iwabo aboneka, ndetse nudahinze hari uburyo ayashakamo akayabona. Avuga ko umuturage ashobora gufata nk’ibirayi, akajya kubigurisha mu mujyi wa Gisenyi, akabona inyungu, ari yo mpamvu Nikobateze Esiteri yishimiye ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe, kuko byanze bikunze inyungu abona mu kazi ke ka buri munsi, kamwemerera guhindurirwa cyiciro abarizwamo ; akajya mu cya gatatu, avuye mu cya kabiri.

Si uyu wenyine wifuza guhindurirwa icyiciro, kuko na Hakizimana Yeremiya avuga ko arambiwe kuba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Yifuza kujya mu cyiciro cyisumbuyeho; akaba ariyo mpamvu yakiranye yombi gahunda nshya yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Nsabimana Mvano Etienne avuga ko gahunda nshya yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe yabagezeho. Abaturage batanze ibitekerezo byuko bifuza ibyiciro by’ubudehe bishyashya bizaba bimeze. Mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’ u Rwanda, habaye ikusanyamakuru ryari rigamije kumva ibyifuzo by’Abanyarwanda ku ishyirwaho ry’ ibyiciro bishya by’ubudehe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, avuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’ abaturage na nyuma y’isesengura ryakozwe, basanze umubare munini w’Abanyarwanda warahurije kukuba ibyiciro bishya by’ubudehe byaba bitanu.

Dr. Mukabaramba avuga ko hari impinduka zitandukanye ziteganywa muri ibi byiciro by’ubudehe harimo no kuba bitazongera kuba ikiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu n’ icya kane ahubwo ko bizahabwa amazina.
Biteganijwe ko umuntu azajya amara imyaka itatu mu cyiciro, nyuma agaherekezwa, akava muri kimwe ajya mu kindi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.
Ivugurura rya mbere ryabyo, ryabaye muri 2014, rikaba ryaratewe n’uko amwe mu mazina yari yarahawe ibyo byiciro atari yishimiwe, kuko ngo hari ayafatwaga nk’ibitutsi.

Ivugurura ryakurikiyeho ryasize ibyiciro bibaye bine kandi nta mazina yihariye bifite kuko havugagwa: icya mbere, icya kabiri kugeza ku cya kane.
Nta gihindutse mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2019, nibwo Leta y’ u Rwanda izatangaza ibyiciro bishya by’ ubudehe byemejwe.

Gahizi Rose


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo