Yashyizweho kuri 17 May, 2019 | 07:44

Gatsibo: Barasaba ko amakuru y’ibyiciro by’Ubudehe atafatwa n’ubuyobozi bw’Umudugudu

Mu gihe u Rwanda ryitegura gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe bivuguruye; abaturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo barasaba ko iki gikorwa kitazongera gukorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko komite nyobozi y’Umudugudu. Aba bashinjwa amarangamutima no kwihimura ku bo batumvikana!

Mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro PAX PRESS, cyabaye tariki ya 7 Gicurasi; abaturage ba Gitoki bagaragaje ko ubuyobozi bw’Umudugudu bwagize amarangamutima no kwihimura ku bo batumvikanaga mu gihe bashyiraga abaturage mu byiciro by’ubudehe bikoreshwa ubu.

impinduka z’ingenzi aba baturage bifuza zirimo kuzana abafata amakuru ashingirwaho ibyiciro by’ubudehe bavuye hanze y’umurenge wabo, gushyira udushami muri buri cyiciro,usibye ikiciro cyambere, gutegura neza ibibazo bibazwa utanga amakuru ku buryo byumvikana neza no gukoresha ya makuru neza mu nteko z’abaturage zikaba ari zo zishyira ingo mu byiciro by’ubudehe.

Mbanzabugabo Servélien, umugabo wo mu kigero cy’imyaka 50 yagize ati “Iki gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe gikeneye kugira komite yihariye igikurikirana. Igikorwa giheruka cyakozwe n’abayobozi b’imidugudu bagiye bashyira abaturage bamwe mu byiciro badakwiye nk’igihano kubera ibyo bapfaga.” Naho Uwiragiye Odette yavuze ko iki gikorwa gikwiye gukoranwa ubwitonzi ku buryo abafata amakuru bagera kuri buri rugo bakirebera imibereho ya rwo kandi bikaba byiza bidakozwe n’abaturanyi ba bo ndetse bigakorwa n’abantu babihuguriwe.

Gatsinzi Augustine utuye mu Kagari ka Nyamirama asanga ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine nk’uko biri ubu, ariko noneho, buri cyiciro kikagira udushami tubiri, (A na B) uretse icyambere, kugira ngo ingo zijye mu dushami tujyanye n’ubushobozi bwazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yijeje abaturage ko uruhare rwa bo mu gutanga ibyiciro by’ubudehe ruzitabwaho bigakorerwa mu mucyo, mu nteko rusange z’abaturage. Yagize ati “Tumaze iminsi dukusanya ibitekerezo by’abaturage ku cyakorwa kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Ibyifuzo bya benshi ni uko hazabaho ibyiciro bitatu ariko icya kabiri n’icya gatatu bikagira udushami dutatu buri kimwe naho icya mbere ntikigire udushami kuko cyashyirwamo abakene bagomba gufashwa.”

Mushumba yongeyeho ko abaturage banifuza ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe byakorerwa mu isibo nk’urwego ruto cyane rugizwe n’ingo zitarenga 15 kuko baba baziranye neza n’ubushobozi bwa buri rugo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aherutse kubwira ikinyamakuru Pan African Visions ko ibyiciro by’ubudehe bishya bigomba gutangazwa bitarenze ukwezi kwa Kamena 2019 kugira bizatangire gukoreshwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari izatangirana na Nyakanga.

Mugabo Jean d’Amour


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo