Yashyizweho kuri 6 November, 2017 | 09:45

Nyagatare /Gatsibo : Genda ejo uzagaruke itera gusiragira no kwica akazi

Hirya no hino mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage barinubira ijambo genda uzagaruke ejo babwirwa na bamwe mu bakozi b’uturere n’imirenge iyo bagiye gusaba serivisi mu buyobozi. Ngo bituma basiragira ariko banica akazi bagombye gukorera ingo zabo.

Mugabowindekwe Egide, ni umwimukira utuye mu Kagali ka Nyabitekeri, umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare. Avuga ko servisi zitangwa na bamwe mu bayobozi umuntu afite ikibazo zibasiragiza ndetse bamwe mu baturage bakaba bamara igihe babwirwa ko umuyobozi adahari. Agira ati, « nakoreye akazi ubuyobozi bw’umurenge ariko maze amezi n’amezi mbasaba kunyishyura ariko na n’ubu baracyambwira ngo nzagaruke nyamara ibyo bansabye gukora narabikoze barabishima ndetse n’impapuro za ngombwa ngo banyishyure barazifite.»

Kabagwira Marianne, wo mu Kagali ka Rukomo 2 nawe asanga ari ikibazo gikomeye gusiragizwa ku murenge ushaka kubonana n’umuyobozi ngo agukemurire ikibazo ufite kandi kigomba gukemurwa nawe. Uyu mugore ati,« murabonana,akakubwira ngo genda uzagaruke. Nariganyijwe umurima n’umuturage ikibazo nkigeza ku buyobozi bw’umurenge kandi naciye kwa mudugudu n’akagali, ambwira ko azagikemura ariko hashize umwaka urenga ataragikemura ngenda akambwira kuba nihanganye ko azagikemura. »
Ba ugiye, tegereza,... ngo ni uguhabwa serivizi mbi n’ubuyobozi.

Hari nzego zigicumbagira

Kayihura Steven, umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri, avuga ko hari inzego zimwe zigicumbagira mu gutanga servisi hakaba hari icyuho kitari gito ahanini biterwa n’uko usanga bakoresha abantu batabyigiye kandi batabishoboye, abakoresha bakabasaba gutanga ibyo badafite. Agira ati, « Nubwo hari ibigenda bihinduka ariko hari inzego zikiri hasi mu gutanga servisi inoze cyane cyane mu nzego z’ibanze zikaba arizo zigarukwaho kenshi n’abaturage bazigana. » Akomeza avuga ko icyatuma gukora neza bizamuka kurushaho ari uko abakoresha bahagurukira gukoresha abantu bize ibyo bakora kuko abatabikora babizi umukoresha wabo yabona aho ahera abakosora gutyo gutanga serivisi nziza bikaba ihame. Ikindi ngo n’ikimenyane cy’abari mu kazi hari igihe gituma umuntu yigira indakoreka kuko aba azi ko nta muntu wamukoraho.

« Uragenda ku murenge, ugasanga uwakaguye serivisi ntahari, cyangwa yibereye kuri telefoni, watsapp, internet cyangwa ahugiye muri gahunda ze, akakubaza ati harya waje gushaka iki ? yaguha serivisi akayiguha nabi birutwa naho yabyihorera.» Aya magambo ya Sijyeniyo Willy, utuye i Nyakayaga,muri Gatsibo, agaragza ko bene iyo mikorere birangira yaciye intege uwaje kwaka serivisi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) muri 2015 bugaragaza ko kwakirana urugwiro abaturage biri kuri 85.6%, gukemura ibibazo by’abaturage bikaba biri 83.9%.

Prof Shyaka uyobora uru rwego avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ishyira imbere ihame ry’ubuyobozi bushingiye ku byifuzo by’abaturage, hatabura abatatira uyu murongo, bigatuma hari abaturage bamwe usanga bavuga nabi ubuyobozi muri rusange. Ati, «nta muturage ukwiye gukorerwa ikosa n’umuyobozi ngo abyitirire igihugu ku buryo agera aho kucyanga kuko umuyobozi ukoze ikosa aba atabitumwe n’igihugu. Ntihakagire umuturage wibwira ko umuyobozi ukora nabi ari wa muyobozi wa nyawe w’igihugu, ayo makosa ni aye ntabwo ari ay’ubuyobozi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ngirente Edouard, amurikira abanyarwanda ibikorwa bya Guverinoma ayoboye mu myaka irindwi iri imbere yavuze ko hazanozwa umuco wo guha abaurage serivisi zihuse kandi nziza 100 ku 100 zitangirwa mu nzego za Leta zikajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bikava kuri 40%.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo