Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 10:05

Nyagatare: Kubera inzara, bamwe mu baturage barasuhukira Uganda

Akarere ka Nyagatare gakunze guhura n’ikibazo cy’izuba, ibi byatumye bamwe mu bahatuye bo mu murenge wa Musheri basuhukira mu gihugu cya Uganda kujya gushaka imibereho. Ariko bamwe bavuga ko abagenda atari abahatuye ahubwo ari ababa baza n’ubundi bashakisha uko babaho. Nyamara ikiriho nuko ikibazo cyo kubona ibiryo bihagije gihari.

Nyagatare, akarere gaherereye mu ntara y’iburasirazuba ikunze guhura n’ikibazo cy’izuba rituma bamwe batabona umusaruro bari biteze. Bamwe basanga n’ubwo muri aka gace hari inzara ariko itatuma bahunga. Ku rundi ruhande ngo abahunga ni abimukiira baba baturuka mu tundi duce tw’igihugu bakaza kuhashakira amahahiro bagahita bakomereza mu gihugu cy’abaturanyi.

Judith Mukanyirigira umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Nyagatare mu gihe umuyobozi w’akarere yari mu itorero, avuga ko koko ikibazo cy’inzara gihari ariko ko ba kavukire atari bo bahunga. Kuri we ngo abahunga ni abava mu tundi duce tw’igihugu bakaza gutura I Nyagatare. Gusa ngo uwo ari we wese uhunga biteye inkeke akarere kandi ngo bari kubifatira ingamba. Agira ati “ikibazo cy’inzara cyaratugwirirye gitewe no kubura imvura, ariko kuri ubu akarere katangiye gufasha abaturage bafite ibibazo bikomeye kugira ngo babashe ubona ibibatunga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abafite uturima tw’igikoni bafashwa kutubyaza umusaruro igihe cyose ndetse bakanabaha ibyo kurya. Abandi nabo bafite ibibazo bigaragara by’amazi ngo hari imodoka ishinzwe kubavomera amazi ikishyurwa n’akarere.

Nzabarantumye Mouhamed wo mu murenge wa Matimba, avuga ko kujya muri Uganda ari ibisanzwe, ariko ko kuri ubu bwo bikabije kuko hari n’abaturiye umupaka wa Kagitumba bajya gusabirizayo bakagaruka mu Rwanda ku mugoroba. Abisobanura agira ati “iki kibazo natwe kiraduhangayikishije nk’abaturage kuko izina ry’u Rwanda rirahandurira. Gusa inzara yo kuyirwanya birasaba imbaraga z’ubuyobozi umuturage atashobora.”

Umuturage w’umuhinzi uturiye umupaka wa Kagitumba, asanga iki kibazo kidaterwa n’inzara gusa, ahubwo ko hari n’ababa bafite ubunebwe bakumva ko muri Uganda bazahabona imibereho batiyushye akuya, kubera amategeko yaho atandukanye n’ayo mu Rwanda. Gusa ngo aba ntibakunze gutindayo kuko bahita bigarura, kubera imiyoborere irangwa mu Rwanda.

Akarere ka Nyagatare kakunze kurangwa n’amapfa ahanini kubera imiterere yako. Imvura igwa gake mu mwaka bigatuma imyaka yuma n’inka zikicwa no kubura amazi. Ibi bituma abahinzi badahinga igihe cyose babyifuza ugasanga rimwe na rimwe iyo izuba ryakabije bibasirwa n’inzara. Ahakunze gukurura abaturage bajyayo ni mu gihugu cya Uganda n’ubwo aka karere ganakora kuri Tanzania. Nta mibare izwi y’abamaze kugenda ariko mu murenge wa Musheri amwe mu mazu uyageraho, ukabona ko adaheruka kwinjirwamo n’abantu.
Uretse aba bajyenda by’igihe kinini, hari n’umubare utari munini w’abajya gusabirizayo bakagaruka, ahanini kubera ko usanga muri bo hari abadafite aho bahinga.

Sosthene Musonera


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo