Yashyizweho kuri 16 June, 2016 | 15:31

Nyarusange:Abarwaye fisitile barasaba guhindurirwa amazina atuma bahabwa akato

Mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga abagendana uburwayi bwa fisitile, ntibishimiye imvugo ikoreshwa iyo bavuga uburwayi bwabo. Kujojoba ngo ni ijambo ribakumira, rikabatera ipfunwe no kunenwa na bagenzi babo mu miryango n’abaturanyi. Gusa ngo no kwivuza iyo ndwara ikira iyo ikurikiranywe kare ntibyoroshye.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Nyarusange, mu karere ka Muhanga, bafite uburwayi bwa Fisitile , ntibishimira imvugo ikoreshwa iyo barimo kuvuga ku burwayi bwabo. Umwe mu bagore barwaye iyo ndwara avuga ko ituma bahabwa akato. Mukamwana Jeannette atuye mu mudugugudu wa Murambi, akagali ka Musongati mu murenge wa Nyarusange. Ati”Njyewe ubu bumuga mbumaranye imyaka 20. Mbabazwa n’imvugo zimwe zimwe zinadukomeretsa bamwe ngo nkirabibindo abandi ngo birajojota. Hari na benshi badushinja ko abagabo aribo badushwanyaguye. Dusaba ko hakoreshwa imvugo isanzwe kandi iboneye. Urugero: abantu bakomeretse uruhago batihagarika neza.” Yungamo ati ”abafite iki kibazo dusabye ubuvugizi kugira abo baturanyi bacu bahindure imvugo.”

Ibitaro bya Kibagabaga bifasha mu kuvura abarwaye fisitile, igikorwa bakora inshuro eshatu mu mwaka. Ibi bitaro birabacumbikira, bikabagaburira ndetse bikabaha na tike ibasubiza mu ntara iyo baje baturuka. Sebatunzi Osée uyobora ibyo bitaro avuga ko n’aho ku bitaro icyo kibazo gihari. Ati” Imiryango yabo barwayi ikwiye gufata iya mbere mu guhindura imyumvire. Abaturanyi nabo bakwiye kumenya gukoresha imvugo idakomeretsa”. Kuri we, hagombye kuba amashyirahamwe yakwitanga mu gukangurira abaturage guhindura imyumvire bakareka guha akato aba barwayi. Gusa ngo n’abayirwaye nabo ntibagomba kwiha akato kuko akenshi atari bo bayitera. Kuri Sebatunzi “Bakwiye kwiyakira bakumva ko fisitile ari indwara nk’izindi bakumva ko nabo bafite agaciro muri sosiyeti."

Nubwo batorohewe n’uko babwirwa nabi, ariko ngo n’uburyo bwo kwivuza burabakomereye. N’akababaro kenshi uyu mugore akomeza avuga ko ibibazo ari byinshi mu gihe ibikoresho byo kwivuza bituruka hanze nawe akaba nta bushobozi afite bwo kubyigurira. Igihe bamubagaga muri 2000 uruhago rw’inkari rwafungiwe ku rubavu ibintu bimusaba ibikoresho, hatirengagijwe imyenda akeneye yo guhindura.

Fisitile ni indwara ikira

Nubwo benshi batarayimenya ndetse bayifata nk’indwara y’ikimanuka, ariko fisitile ni indwara ivurwa igakira. Sebatunzi avuga ko “ikira mu gihe bayimenye kare”. Atanga ubuhamya ko 95% y’abaza kwivuza bakira. Akangurira kandi abagore batwite ko bagerageza kwisuzumisha igihe batwite nk’uko biteganywa kuko abagore benshi bayigira mu gihe barimo kubyara, ibyo nabyo bigaterwa nuko batitaye kukwisuzumisha batwite.
Fisitile ni indwara iboneka ku babyeyi batakurikiranywe neza igihe babyara, hakirema inzira idasanzwe iterwa no gukomereka igihe umugore atinze ku nda bitewe no guhagama k’umutwe w’umwana. Icyo gihe umutwe w’ umwana uhagama mu matako y’umubyeyi ,iyo atabonye ubufasha bukwiye kandi bwihuse, aribyo bituma inyama zo mu matako y’ umubyeyi umutwe w’ umwana uzikandakanda cyane, zigashya , hanyuma zigakomereka, zigacika n’ ibisebe, akaba ariho hava uburwayi bwa fisitile. Icyo gisebe gituma umubyeyi ajojoba inkari cyangwa umusarane munini. Iyo myanya iyo ikomeretse irahura,noneho umwanda muto n’ umunini byose bikajya bimanukira hamwe mu nda ibyara. Iyo bimeze gutyo uba warwaye fisitile.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS /WHO, uvuga ko Abagore bagera ku 1000 babyaye hashobora kuba mo umugore umwe ubyaye agakomereka, akaba yarwara iyi ndwara yo kujojoba. Mu Rwanda n’ubwo nta bushakashatsi burakorwa ku barwaye iyi ndwara, ngo nibura abantu bagera ku 100 ku mwaka nibo bashobora kuyirwara.

Mbazumutima Adronis


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo