Yashyizweho kuri 10 September, 2019 | 07:19

Rutsiro: Irerero ryubakiwe abagore bakora mu cyayi ryatumye umusaruro wiyongera

Ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro Tea Factory nibwo rwatangije Urugo mbonezamikurire rw’abana bato ruzwi nk’irerero kirererwamo abana. Ababyeyi bahafite abana bahamya ko kuva iki kigo cyajyaho byatumye barushaho gutanga umusaruro kuko basigaye bakora nta mpungenge bafite zishingiye ku buryo abana babo bitabwaho igihe bari mu kazi.

Nyirabukara Daphrose w’imyaka 41 umwe mu bagore bamaze igihe bakorera uru ruganda kuko yatangiranye narwo ubwo rwatangiraga imirimo yarwo aha ngaha avuga ko iyi mirimo yayibyariyemo abana batatu, ariko ubu umwana umwe wa gatatu niwe urererwa muri iki kigo, mbere ngo yakoraga imvura imuri ku mugongo n’umwana ahetse, izuba ryava rikamwicana nawe yarira akaba aricaye ajya kumwonsa ku bwe ngo yabonaga yica akazi ariko akabura uko abigenza.Agira ati : “Guseserana n’umwana mu mugongo mu cyayi imbeho imwica, wajya kumuha ibere ugasanga uratitira nawe atitira, imvura ibari ku mugongo munyagirwa,ariko ubu ndabyuka nkahita muzana hano sinkizinduka njya gushyushya ibiryo byo kumupfunyikira kuko hano barabagaburira, bakabona igikoma, umwana akaryamira igihe bigatuma natwe dukora umutima uri hamwe”.

Uyu mubyeyi kandi akomeza vuga ko uretse kuba byarabafashije gukora batekanye, ngo byanatumye amafaranga basohoraga bitaga ku bana ubu basigaye bayashora mu bindi.Agira ati “amafaranga twaguraga ifu y’igikoma, amata,imbuto ayo yose ubu dusigaye tuyabika nkanjye nyarihiriramo umwana ishuri kuko byose barabibaha kandi nta cyiguzi cyabyo uruganda rutwaka babibahera ubuntu, ikindi kandi hari abari bafite imirire mibi kubera kutabitaho ubu aho babazaniye hano barahembutse kuko barya neza kandi bakitabwaho birenze uko twe twabikoraga kuko ntitwababoneraga umwanya”.

Mukazitoni Béatrice umuyobozi w’iki kigo mbonezamikurire avuga ko iki gitekerezo cy’uruganda cyaje ari igisubizo kuri aba babyeyi basoroma icyayi kuko abana babo baharenganiraga kubera kubura ababitaho iki ngo cyatumye n’abandi bagore batahakoraga basigaye baza kuhaka akazi ngo babone uko nabo babakirira abana. Ikindi ngo k’umugore wasoramaga ibiro 20 b’icyayi ku munsi ubu byikubye kabiri biba 40 kuko nta gihe batakaza cyo kwita ku mwana bari mu kazi.
Agira ati “Hari umwana bazanye afite imyaka itanu atazi kugenda kubera ko nyina yamutaga mu nzu akamufungirana akaza gukora mu cyayi kubera kubura uwo amusigira,aho atahiye akazamusanga yabaga yabwiriwe cyangwa akamusigira nk’ikijumba cyonyine,ubu amaze gukira asigaye atambuka yari mu ibara ritukura kubera imirire mibi ubu yayivuyemo ndetse n’abari bari mu muhondo bose barakize”.
Ayinkamiye Emerence umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko ibigo mbonezamikurire byagize umumaro munini cyane cyane ku bagore kuko ari bo bahoranaga n’abana kandi bagomba no gukora indi mirimo ibyara inyungu.

Ikindi ngo akarere ka Rutsiro kari mu turere turi ku kigero cyo hejuru mu kugira aabana bagwingiye ariko ibi bigo ngo byitezweho umusaruro wo kuzabigabanya nyuma yo kubona ko bifite umumaro bateganya kuzabyongera ariko ngo kuko kubyubaka bihenze hari ubundi buryo bakoresheje bwa gahunda y’intara y’uburengerazuba yitwa Tumurere neza igamije guhuriza abana hamwe mu rugo rumwe mu mudugudu nibura kabiri mu cyumweru.Agira ati “wasangaga abana nta mutekano bafite hari ukubwirirwa ,bafashwe ku ngufu se kuko umubyeyi yamusize akajya mu kazi ariko ubu aho ibi bigo biziye ,abana bameze neza tuba twizeye neza ko yariye ko yabonye igikoma ndetse na kwa guhora ababyeyi amabere yikora batekereje umwana byavuyeho bituma bashobora gukora batuje”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko aho uru ruganda rw’icyayi rutangirije iki kigo ,ubu n’abandi bakoresha abakozi benshi batangiye kubikora kuko ngo uru ruganda rugiye no gutangiza ikindi mu murenge wa Kivumu ndetse ngo hari n’uruganda rutunganya kawa narwo rurimo kucyubaka.
Ubu mu karere ka Rutsiro hari ibigo mbonezamikurire by’abana 9 byubatswe mu myaka itatu haromo izubatswe na Unicef ndetse n’Imbuto Foundation,ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bamaze kubona ko kuzubaka bihenze cyane kandi bizafata imyaka myinshi maze bakora amarerero mato ari ku rwego rw’umudugudu (home based) 1300 aho abana bahurizwa hamwe mu rugo rw’inyangamugayo, rurimo isuku nibura kabiri mu cyumweru abana bakahahererwa indyo yuzuye, igikoma ndetse n’amata.

Akarere ka Rutsiro ngo kari mu turere tune dukennye cyane kandi turi ku kigero cyo hejuru mu kugira igwingira ry’abana bakaba ngo bizeye ko ibi bigo bizabafasha mu kubigabanya .

Iyi gahunda y’Ibigo mbonezamikurire y’abana yatangijwe mu mwaka wa 2009 ,hirya no hino mu gihugu hagamijwe gufasha abana bato kurerwa neza ,bakarindwa imirire mibi kandi batozwa n’ikinyabupfura bakiri mu kigero cy’inshuke.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo