Yashyizweho kuri 1 June, 2016 | 14:42

Ubuke bw’abaganga buhangayikishije Leta

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umubare muke w’abaganga ari ikibazo gihangayikishije Leta, by’umwihariko abaganga bakora mu bitaro bya Leta. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaganga 1173, bivuze ko ugereranije n’abaturage basaga miliyoni 12 igihugu gifite, nibura umuganga umwe agomba gukurikirana abaturage ibihumbi icumi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imivurire muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Dushime Théophile avuga ko ubu buke bw’abaganga cyane cyane mu mavuriro ya Leta ari ikibazo nabo babona ko gihangayikishije, ariko akanatanga icyizere ko hari ingamba Leta y’ u Rwanda iri kugifatira.

Muri aba baganga, ab’inzobere (spécialistes ) ni magana abiri mirongo inani na batanu (285), muri bo mirongo itandatu na barindwi (67) barikorera. Abaganga basanzwe (généralistes) ni magana atanu mirongo inani n’ umwe (581) , muri bo ijana na mirongo inani n’ umunani (188) barikorera.
Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’abaganga, by’umwihariko abaganga b’inzobere bagenda bava mu kazi ka Leta bakajya kwishakira akazi ahandi, haba mu mavuriro yigenga ndetse no mu bindi bihugu ahavugwa ko ariho babasha kubona imibereho myiza .

Kuri aba baganga haniyongeraho abaturuka mu bihugu byo mu karere nka Kenya (6), Uganda (21), Tanzaniya (6), Burundi (123) na DRC (250). Abenshi mu bajya gushaka akazi ahandi hatari muri Leta bavuga ko bajyanwa n’umushahara udashinga n’imibereho idashamaje.

Imibereho mibi nk’intandaro y’ikibazo

Bamwe mu baganga bavuga ko uku guhunga akazi ka Leta biterwa nuko abaganga bakora mu bitaro bya Leta batitabwaho uko bikwiye, byongeye kandi ngo n’umushahara wabo ntujyanye n’akazi bakora n’ubumenyi bafite. Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abaganga mu Rwanda, Dr Lyarasa Joseph, we abona ikibazo gikubiye mu ngingo eshatu. Agira ati “ikibazo cy’ abaganga bahunga akazi ka Leta kiraterwa n’impamvu eshatu z’ingenzi : imishahara idahagije, kutagira ubundi buryo buborohereza mu kazi nk’amacumbi n’imodoka, ndetse no kuba abaganga nta buryo bwo kuborohereza kubona inguzanyo buhari.”

Dr Lyarasa akomeza avuga ko ibura ry’ibyo bintu uko ari bitatu ari kimwe mu bihungabanya akazi k’abaganga, bityo bamwe bagahitamo kwigendera bashakisha amaronko ahandi. Avuga ko nubwo hari abaganga bakora mu bitaro bya Leta bakanatera ibiraka ahandi mu mavuriro yigenga, bivunanye cyane kuburyo umusaruro bene abo baganga batanga uba ukemangwa.

Dr Lyarasa akomeza avuga ko bari mu biganiro n’inzego za Leta mu rwego rwo kureba uburyo ibyo aba baganga bakeneye byaboneka, bityo bakagira ituze n’umutekano mu kazi. Anasobanura ko kimwe mu bisubizo by’ibi bibazo ubu bari gutekereza gushyiraho “Muganga SACCO “izajya ifasha abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ ubuzima kubona inguzanyo mu buryo butabagoye.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko imishahara abaganga bagenerwa n’ amategeko itigeze ihinduka ahubwo ko habayeho kugabanyuka kw’agahimbazamusyi bagenerwaga bitewe n’igabanuka ry’inkunga ako gahimbazamusyi katurukagamo.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ ubuvuzi, Dr Dushime Théophile asobanura ko ako gahimbazamusyi ubusanzwe katangwaga buri kwezi, nyuma biza guhinduka ubu kakaba gatangwa rimwe mu gihembwe.
Kuri ubu Minisiteri irimo kuganira n’inzego zitandukanye zibishinzwe kugira ngo barebe ko aka gahimbazamusyi kakongera kuboneka buri kwezi. Gusa ngo si ibyo gusa kuko hari no kuganirwa ku buryo ibi bibazo bigaragazwa n’abaganga byakemuka burundu.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yo ku itariki 25 Gicurasi 2016 yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imishahara n’imiterere y’akazi mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi mu Rwanda.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo