Yashyizweho kuri 21 June, 2016 | 08:22

Umunaniro ukabije uhombya umukozi n’umukoresha

Kunanirwa kubera akazi kenshi, kunanizwa, kubwirwa nabi bikorerwa abakozi ntibibagiraho ingaruka gusa ahubwo bigira n’ingaruka k’umusaruro bakagombye gutanga. Ni n’intandaro y’indwara nka diyabeti. Abakoresha basabwa guha abakozi uburyo nyabwo bwo gukora, ari nabyo bituma batanga umusaruro ukwiye.

Abakozi benshi bakunze gutaka umunaniro mu kazi, nyamara bakarenzaho kubera kubura ukundi bagira. Abaganga bavuga ko umunaniro mwinshi ushobora gutera indwara zitandukanye, zishobora no kuviramo umukozi kuhasiga ubuzima. Icyo gihe n’umukoresha aba ahombye. Dr. Yohani Batisita wo mu Kigo cy’Ubwitaganyirize bw’Abakozi avuga ko urwaye umunaniro ukabije ushobora kumutera indwara nka diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima n’izindi ndwara. Agira ati “ubusanzwe nta kazi kadatera umujagararo(stress), iyo ikubayemo myinshi rero ni bibi cyane.”

Akomeza asobanura ko ibitera umunaniro ukabije ari byinshi biri mu ruhurirane rw’ibyo abantu bakora n’uburyo babayeho mu kazi nko kutagira amasezerano y’akazi, kudateganyirizwa, kutagira ibikoresho by’akazi bimufasha kugatunganya neza, kubwirwa nabi n’umukoresha igihe aguha amabwiriza, gusubizwa nabi ubajije ibyo utumvise, guhembwa nabi cyangwa se umushahara ntuzire igihe, gupfobya umukozi mu mvugo, itonesha mu kazi, gusabwa gukora ibyo udafitiye ubushobozi n’ibindi.
Abakozi babayeho gutyo bahorana umunaniro ukabije ku kazi, kandi nta musaruro batanga, ahubwo bateza igihombo kinini umukoresha.

Umunaniro utera indwara

Abashakashatsi bamwe bavuga ko indwara ya diyabeti ahanini iterwa n’imirire mibi iyitiza umurindi, ikaba ikomeje kwibasira benshi mu batuye isi. Si indyo gusa ariko ihembera diyabeti. Hari ubushakashatsi bwakorewe i Munich mu Budage, buvuga ko guhangayika bitewe n’akazi ari kimwe mu byemezwa n’abahanga ko bitera diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri.
Nkuko ubu bushakashatsi bubivuga, iyo mihangayiko iterwa n’akazi yongera ibyago byo kurwara iyi diyabeti ku rugero rwa 45%, kandi ahanini ibitera kurwara diyabeti yo mu bwoko bwa 2 ari umubyibuho ukabije, cyangwa kudakora siporo cyane cyane ku bantu bagejeje mu myaka 50.
Abashashatsi bemeza ko iyi diyabeti ari nayo yibasira abantu benshi, kuko 9/10 ari yo barwaye. Kugira ngo ubu bushakashatsi bugerweho, hatoranyijwe abakozi 5.337 batarwaye diyabeti bafite hagati y’imyaka 29-66 mu gihe cy’imyaka 13. Aba bakozi bahawe ibibazo basubiza ku bijyanye n’imihangayiko cyangwa umunaniro (stress) bahura na wo mu kazi.

Icyaje kugaragara nuko umukozi umwe kuri batanu yemeje ko kenshi na kenshi yagiye ashyirwa ku nkeke mu kazi, bityo abagera kuri 300 bikaba aribyo byabaviriyemo kurwara diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri. Nyuma yo guhuza ubu bushakashatsi n’akazi buri mukozi akora, niba anywa itabi cyangwa inzoga n’ibijyanye n’amafunguro, abakoze ubushakashatsi bavumbuye badashidikanya ko imihangayiko mu kazi yongera ibyago byo kurwara iyo diyabeti ku gipimo cyavuzwe haruguru. Iyo umukozi arwaye kubera impamvu nyinshi zikomoka mu kazi, birangira ari igihombo kuri we ndetse no ku mukoresha.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo